Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu batatu bakurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi mu buriganya, iyezandonke, ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, ndetse n’ubufatanyacyaha.
Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cya RIB ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 25 Werurwe 2025, kiyoborwa n’Umuvugizi w’uru rwego, Dr. Murangira B. Thierry.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Dr. Murangira yavuze ko umwe mu batawe muri yombi ari Mungururire Eric, washinze kompanyi zitandukanye zirimo Kora Nawe Ltd, Abanyamwuga, ndetse na New Job Ltd.
Izi sosiyete zakoreshwaga mu gushuka abantu, babizeza akazi maze bakabaka amafaranga.
Abandi bafashwe ni Iradukunda Mariam na Beneyo Jean Norbert, bombi bakurikiranyweho uruhare mu bufatanyacyaha muri ibyo byaha byose abatawe twababwiye haruguru.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa RIB, aba bose batawe muri yombi ku itariki ya 20 Werurwe 2025.
Urwego rw’Ubugenzacyaha rukomeje gukangurira abaturage kwirinda abantu babashuka babizeza serivisi zitangwa mu buriganya no gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha nk’ibi bikumirwe hakiri kare.
