Umujyi wa Kigali watangaje ko muri iyi minsi hagaragaye abantu bakora ibikorwa biteza urusaku binyuranyije n’amabwiriza y’Umujyi birimo ibirori byo mu ngo, utubari, ibikorwa by’imyidagaduro ndetse n’insengero zimwe na zimwe binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda urusaku.
Usaba ababikora kubyirinda no kutabangamira bagenzi babo bifuza kuruhuka.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel mu kiganiro cyihariye yagiranye na RBA yavuze ko abazakomeza kurenga kuri aya mabwiriza hari ibihano bibateganyirijwe.
Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko Polisi igiye gufatanya n’Umujyi wa Kigali kurwanya urusaku, avuga ko hari abafite utubari badohotse barenza amasaha yagenwe ndetse bakica n’amabwiriza yo kwirinda urusaku.
Avuga ko ikigenderewe atari uguhana ahubwo ari ukwigisha ndetse no kugira ngo ibikorwa bigende neza nta kubangamirana.
ACP Rutikanga avuga ko hari n’ahagaragaye abantu bacuranga mu ngo zabo bikabangamira abaturanyi babo, abasaba kubyirinda.
Kugeza ubu nta mibare ihari ihari y’abamaze gukora iki cyaha gusa ikigaragara ni uko hari ukudohoka nk’uko umuvugizi wa Polisi yabigaragaje. (RBA)