Inama Njyanama y’Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, imaze Umwaka itoye umwanzuro wo gutera Igiti no kubaka Iriba/Ivomo, byombi byitiriwe Amahoro, aho kizira ko umuntu yahabwirira mugenzi we nabi.
Uwo mwanzuro wafashwe mu mwaka ushize nyuma y’aho uwitwa François-Xavier Ngarambe warokotse Jenoside amenyeye amakuru y’abishe umuryango we ayabwiwe na Innocent Bucyana wari kumwe n’abicanyi.
Ngarambe wari uvuye mu mahanga, amaze kumenya abamwiciye ababyeyi bombi (se na nyina), yaje kuba inshuti ikomeye ya Bucyana, agera ku rwego rwo kumwita umuvandimwe wo mu maraso y’ababyeyi be bishwe muri Jenoside.
Bucyana na we avuga ko yahishe mu rugo rwe abantu umunani, ariko kugira ngo abarwaneho, yahisemo kujya agendana n’abicanyi, bikaba ari byo byamuhesheje kumenya abishe umuryango wa Ngarambe.
Innocent Bucyana agira ati:”Ngarambe yabaye umuryango wanjye, aruta n’abo tuva inda imwe, nk’ubu ndwaye aramvuza, muri Covid-19 umudamu we yanyoherereje amafaranga kuri telefone nyoberwa uwayampaye, nyuma yaho baje kumbwira ko ari bo bayampaye kugira ngo Covid-19 itamperana”.
Ubucuti bwa Bucyana na Ngarambe waririmbye indirimbo izwi nka ’Umwana ni Umutware’, bwabereye abaturage n’Ubuyobozi bwa Gahanga urugero rwiza rw’Ubumwe n’Ubwiyunge, bituma babubakira inzibutso, ari zo Igiti cy’Amahoro n’Iriba ry’Amahoro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Emmanuel Rutubuka avuga ko Iriba ry’Amahoro rivomwaho n’abatuye imidugudu itatu yo mu Kagari ka Murinja, rihora rikorerwaho inama ngarukakwezi zo kunga imiryango ibanye nabi hamwe no gukemura ibibazo abantu baba bafitanye.
Rutubuka ati:”Ni iriba ritagira umunabi, ntawe ushobora kuhatukira undi cyangwa kumubwira nabi, kugira ngo bakomeze batozwe ko kubana mu mahoro ari byiza”.
Yungamo ati:”Buri kwezi bahakorera Inteko(inama) yo kwigisha amahoro, haganirwa ku mateka y’Igihugu, ku byagiye bibatandukanya, tukanagaruka ku bibahuza bishingiye ku bumuntu n’ubunyarwanda, binagaragara ko bishoboka kubera ko François-Xavier na mugenzi we baduhaye urugero”.
Igiti cy’Amahoro na cyo, ni uko kitarakura kuko kimaze umwaka umwe gitewe, Inteko y’Abaturage izajya ihateranira bagirane ibiganiro byo kubaka amahoro no gukemura ibibazo bafitanye.
Rutubuka avuga ko impamvu bahisemo gutera muri Santere ya Gahanga Igiti cy’Amahoro cyo mu bwoko bw’umunyinya, ari uko kizwiho kuramba, bakaba na bo bifuza amahoro arambye.
Usibye Inteko z’Abaturage za buri gihe zizajya zibera ku Iriba ry’Amahoro no munsi y’Igiti cy’Amahoro, Inama Njyanama yanagennye ko buri tariki 26 Gicurasi izaba Umunsi Ngarukamwaka w’Amahoro muri uwo Murenge.
Mu gihe cyose bazaba bitegura kwizihiza uwo Munsi w’Amahoro, abakozi b’Umurenge, abagize Inama Njyanama ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye bagomba kugira n’ibikorwa byo gufasha imiryango itishoboye.
Rutubuka avuga ko mu mwaka umwe bamaze muri iyo gahunda, bashoboye gusana inzu z’abaturage zigera kuri 17, ndetse n’ubu batangiye umwaka wa kabiri ngo hari inzu y’umuntu utishoboye bagiye kubaka bayihereye hasi.
Amafoto