Kayonza: BBOXX yahaye Amashanyarazi Urugo rubamo Umwana wafotowe yigira ku Muhanga mu masaha y’Ijoro

0Shares

Umwana w’umukobwa witwa Yvette, wafotowe yigira ku matara yo ku muhanda mu masaha y’ijoro, yahawe amashanyarazi na BBOXX azajya mufasha kwigiraho ari iwabo atekanye.

Amafoto y’uyu mwana yashyizwe hanze ku mbunga nkoranyambaga n’umuntu wamubonye yihitira, arebye umuhate afite wo kwemera kwigira mu muyaga wo ku muhanda, yiyemeza kumukorera ubuvugizi.

Uwo muntu yanditse agira ati:”Kubyibonera n’amaso yanjye byandenze kandi byankoze ku mutima, ndebye umwana w’umukobwa wiyambaje amatara yo ku muhanda ngo abashe gusubiramo amasomo ye”.

“Bamwe mu bamunyuragaho baramwitegerezaga base bavuga ko ari ugukunda ishuri cyane. Akomeza avuga ko yabanje kumufotorera kure atinya ko byamubangamira, ariko umutima umbuza amahoro sanga ari ngombwa kumwegera nkamuvugisha”.

“Ngitangira kumuganiriza namubajije impamvu yahisemo kuza kwigira ku matara yo ku muhanda, ansubiza ko iwabo nta muriro bagira kandi hari amasomo ye yifuzaga gukomeza muri iryo joro mbere y’uko bucya ngo asubire ku ishuri”.

Uyu muntu asabira uyu mwana w’umukobwa ubufasha yateruye agira ati:”Ibigo bigurisha Imirasire, ntacyo mwamfasha uyu mujyambere akabasha kwiga atekanye, cyangwa undi wese wabasha kuba yamufash?. Impamvu mvuze Imirasire n’uko yambwiye ko inzu barimo atari iyabo, ari umuntu wayibatije ngo bayibemo bayicunga”.

Abenshi mu babonye ubu butumwa ku mbugankoranyambaga, bwabakoze ku mutima batangira gutekereza uko bamugera ho ngo bamufasha.

Mu bagaragaje ubushake bwo kumfasha harimo n’Ikigo gitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire cya BBOXX, ubwo cyahise kigera  mu rugo uyu mwana atahamo kibashyirira amashanyarazi mu nzu.

Uyu mwana w’umukobwa mu gusurwa n’iki kigo gicuruza amashanyarazi akomoka ku mirasire, ntabwo cyabafashije kuba ahabona gusa kuko cyanamisigiye ibikoresho by’ishuri mu rwego rwo kimushyigikira ngo abashe kwiga neza.

Nyuma y’uko ahawe ibi byiza atari yiteze, Yvette yashimiye byimazeyo aba bagiraneza babahaye amashanyarazi n’ibikoresho by’ishuri, akavuga ko ari amahirwe akomeye azamufasha kwiga neza no kugera ku nzozi ze zo kuzaba Umusirikare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *