Kayonza: Abaganga bacye babaye intandaro ya serivise mbi mu Bitaro bya Rwinkwavu

0Shares

Abakenera serivisi z’ubuvuzi mu bitaro bya Rwinkwavu biherereye mu Karere ka Kayonza, baravuga ko ikibazo cy’abakozi bake ugereranyije n’abivuriza kwa muganga kiri mu gikwiye gukemurwa kugira ngo serivisi zirusheho gutangwa neza.

Hari abaturage bavuga ko hari igihe bajya bagana amavuriro ntibahabwe serivisi uko bikwiye kubera ku mpamvu zinyuranye inyinshi zishingiye ku buke bw’abakozi bo kwa muganga.

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza, hagaragajwe ko hagikenewe umubare munini w’abaforomo ugereranyijwe n’abaturage bazikenera. 

Umwe mu baformo agaragaza ko hari ibikwiye kwitabwaho haba k’ukora akazi n’abagatanga kugira ngo serivisi zirusheho kunoga.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buvuga ko hari ingamba ku kibazo kirebana n’ubuke bw’abatanga serivisi zo kwa muganga.

Ibitaro bya Rwinkwavu bivuga ko mu bakozi 170 bifite abagera kuri 86 ari abaforomo n’ababyaza, uruhare rwabo rukaba rungana na 67% by’akazi gakorerwa muri ibyo bitaro.

Ibi bitaro mu mwaka wa 2020 byakiraga ababigana bagera kuri 2,000, ubu bikaba byakira abagera ku 4,500. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *