Abantu batanu bo mu muryango umwe mu Karere ka Karongi, barohamye mu Kiyaga cya Kivu, Umukecuru n’Umwuzukuru we barapfa, mu gihe Uruhinja rw’iminsi irindwi rwaburiwe irengero.
Ibi byago byabereye mu Mudugudu wa Kabahizi mu Kagari ka Mata, Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi kuri uyu wa 13 Nzeri 2023.
Umugore wari uvuye mu Bitaro bya Kibuye kubyara n’abari bamuriho kwa muganga, bahisemo kunyura inzira y’amazi kuko babonaga ariho hafi.
Bageze mu Kivu hagati bari hafi kugera iwabo, bahuye n’umuyaga mwinshi ubwato barimo burarohama.
Mu bwato harimo umugabo we, uruhinja rw’iminsi irindwi n’umwana we w’imyaka ibiri n’igice na nyirabukwe w’imyaka 51.
Ubu bwato buto bw’ibiti bukimara kurohama, umugabo n’umugore bagerageje koga bavamo ari bazima banavanamo umwana wabo ariko yaje gupfa yageze imusozi.
Umugore n’umugabo barokotse iyi mpanuka babimenyesheje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, bubimenyesha abashinzwe umutekano wo mu mazi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mataba, Ngendo Fabien, yatangarije Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko bamaze kubona Imirambo ibiri.
Ati “Uruhinja ntabwo turarubona turi kumwe n’inzego z’umutekano ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi bari kudufasha gushakisha”.
Abaguye muri iyi mpanuka ni umwana w’imyaka ibiri n’igice na nyirakuru w’imyaka w’imyaka 51 mu gihe undi mwana wari umaze iminsi irindwi avutse ataraboneka.
Gitifu Ngendo yahaye abaturage ubutumwa bw’ihumure, abasaba ko mbere yo kujya mu Kiyaga cya Kivu bajya babanza kwambara amakote y’ubwirinzi.