Ikipe ya Zanshin Karate Academy yo mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, yegukanye Imidali 14 ya Bronze mu Irushanwa “Ambassador’s Cup” ryakinwe mu mpera z’Icyumweru twaraye dusoje.
Iri rushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda (Ferwaka), ku nkunga y’Ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda, ryakinwe tariki ya 10 Gashyantare 2024, ribera muri Dojo (Salle) y’Ishuri rya Notre Dame des Anges i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Ryakinwe mu buryo bwa Kumite (Kurwana) na Kata (Kwiyereka), kuri iyi nshuro ryitabirwa n’amakipe, mu gihe izindi n’abakinnyi ku giti cyabo barikinaga.
Imidali 14 Zanshin Karate Academy, irimo 7 ya Kumite, 4 ya Kata mu bagabo ndetse n’indi 4 muri Kumite mu bagore.
Umuyobozi w’ikipe ya Zanshin Karate Academy, Sensei Mwizerwa Dieudonné, yashimye umusaruro bakuye muri iri rushanwa, by’umwihariko kuba ari inshuro ya mbere bari baryitabiriye.
Yagize ati:“Turishimira umusaruro dukuye muri iri rushanwa, kuko buri kipe yaryitabiriye yagaragaje kuba yari yabukereye”.
Yunzemo ati:“Imidali twegukanye yaduhesheje gusoreza ku mwanya wa gatatu mu makipe 14 yari yitabiriye. N’iby’agaciro kuri twe. Byatweretse ko ikipe ifite ikerekezo kandi tugomba kurushaho gukora cyane tugamije kubona umusaruro mwiza kurushaho”.
“Turashimira abafatanyabikorwa b’ikipe ya Zanshin Karate Academy bayiba hafi mu bikobwa bya buri munsi, by’umwihariko UNHCR Zanshin Karate Academy ishami rya Mugombwa ku isonga. Turashimira kandi Martin Hardware, Twyford Rwanda na HighEnds Travel & Tours”.
Yasoje agira ati:“Inkunga yabo turayishima cyane kandi turabizeza gukomeza ubufatanye hagamijwe guteza imbere umukino wa Karate”.
Agaruka ku musaruro wa Zanshin Karate Academy, Nsengimana Elie umutoza wa Zanshin, yagize ati:“Abakinnyi bacu baduhaye ibyo bari bafite, kandi biraduha ikizere ko umusaruro uzaba mwiza kurushaho”.
“Irushanwa riba ari irushanwa, abakinnyi bacu bakinnye uko bashoboye. Twashakaga kwegukana Igikombe ariko ntabwo byakunze. Nk’umutoza, tugiye kubaganiriza tubereke ko n’ubwo batatwaye igikombe ariko umusaruro batanze twawushimye kandi bazaduha ibirenzeho mu myaka iri imbere”.
Irushanwa rya Ambassador’s Cup ryakinwaga ku nshuro ya 6, nyuma y’imyaka itanu ridakinwa kuko ryaherukaga gukinwa mu 2019 mbere y’Icyorezo cya Covid-19.
Ryakurikiranwe na Ambasadei w’Ubuyapani mu Rwanda, Isao Fukushima, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Niyonkuru Zephanie, Visi Perezida wa kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umutoni Salama, Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda, Niyongabo Damien, ACP BURORA Jacques n’abandi…
Ambasaderi w’Ubuyapani, Fukushima, yashimye Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda, avuga ko bishimira kuba Karate mu Rwanda ikinwa n’abasaga 7000.
Yunzemo ko uyu mukino ari ikiraro kiza mu guhuza Ibihugu byombi (Ubuyapani n’u Rwanda), kandi azakomeza gushyigikira ubu bufatanye.
Amafoto