Ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino Njyarugamba wa Karate mu Rwanda (Ferwaka), Kigali Elite Sports Academy (KESA), yateguye amahugurwa yo ku rwego mpuzamahanga, yise “Kongera Ubumenyi dukarishya Impano zacu”.
Azatangwa na kabuhariwe mu mukino wa Karate ukomoka muri Uganda, Sensei James Opiyo, ufite DAN ya 4.
Ateganyijwe mu mpera z’iki Cyumweru hagati ya tariki ya 09 n’iya 10 Werurwe 2024.
Azajya atangira saa tatu za mugitondo kugeza saa cyenda z’igicamunsi, akazajya abera ku kiciro cya KESA mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, imbere y’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali (RP-IPRC Kigali), mu Nyubako izwi nka Kicukiro Modern Market.
Azasozwa hakinwa imikino ya gicuti, izahuza amakipe yakinnye imikino ya nyuma mu Irushanwa rya Japan Ambassador’s Cup ryakinwe mu ntangiriro z’Ukwezi gushize.
Hagamijwe kunoza imigendekere myiza y’aya mahugurwa, kuyitabira ni ukwishyura Amafaranga 10,000 gusa y’u Rwanda, yishyurwa kuri Konti ya KESA iri muri Banki ya Kigali.
Iyi Konti ni; 100070474233, cyangwa se akayohereza kuri Nimero ya Telefone; 0784398095, ibaruye ku mazina ya Nkurunziza Jean Claude.
Ni ku nshuro ya kabiri Sensei Opiyo agiye gutanga aya mahugurwa, kuko mu Mwaka ushize hagati ya tariki 28 Mata n’iya 01 Gicurasi yari i Kigali, azanwe no kongerera ubumenyi Abakarateka.
Icyo gihe, afatanyije n’umuyobozi wa KESA n’izindi nzego, yitabiriye Umuganda rusange wasoje Ukwezi kwa Kane (Mata) wabereye mu Murenge wa Niboyi mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Amafoto: (KESA)