Ingabo z’Uburusiya n’iza Cuba zigiye gukorana Imyitozo hafi ya USA

Amato y’intambara y’Uburusiya yageze mu gice cy’inyanja kigenzurwa na Cuba mbere y’imyitozo iteganyijwe ku ngabo z’ibihugu byombi muri Karayibe.

Bamwe babona iyi myitozo nk’uburyo bw’Uburusiya bwo kwerekana ingufu zabwo mu gihe hakomeje ukutumvikana ku byerekeye inkunga iterwa igihugu cya Ukraine.

Ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika zirakeka ko iyi myitozo izaba irimo amato y’intambara n’ayandi ayaherekeje bishobora kuzahagarara muri Venezuela muri urwo rugendo rugana muri Cuba.

Uburusiya bumaze igihe kirekire bucuditse na Venezuela na Cuba kandi amato yabwo n’indege zabwo z’intambara bikunda kuzenguruka mu nyanja ya Karayibe.

Gusa iyi myitozo ibaye hashize ibyumweru bitagera kuri bibiri Perezida Joe Biden yemereye Ukraine gukoresha intwaro zatanzwe n’Amerika kurasa imbere mu Burusiya mu rwego rwo kurinda umujyi wa Kharkiv wa kabiri mu bunini muri Ukraine.

Icyo gihe Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yavuze ko uko Amerika iha intwaro Abanzi b’Uburusiya ariko na bwo bwaziha abanzi b’Amerika. (VoA)

Amafoto

Icyoganyanja cy’Ingabo cy’Uburusiya cyitwa Kazan gihetse Intwaro za Nukiliyeri kigeze ku Cyambu cya Havana muri Cuba.

 

Russia Plans Joint Military Drills With North Korea and Cuba - Newsweek

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *