Imyaka 29 yaranze urugendo rwahinduye Umujyi wa Kigali Igicumbi cy’Inama ku Isi

0Shares

Abazi amateka ya Kigali bahamya ko iterambere no kwaguka by’Umujyi wa Kigali mu myaka 29 ishize ari ikimenyetso cy’imiyoborere myiza kandi ari umusingi uhamye uzakomeza kubakirwaho iterambere.

Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda kuva rwabona ubwigenge, umujyi wagiye waguka umwaka ku wundi. Abazi amateka ya Kigali bemeza ko impinduka zikomeye zagaragaye muri iyi myaka 29 ishize.

James Rwagasana ugiye kumara imyaka 70 atuye ku Muhima yibuka uko ahitwaga umujyi hanganaga mu myaka 29 ishize.

Kwaguka kwa Kigali si mu buso gusa ahubwo n’isura yayo yarahindutse cyane uhereye mu mujyi rwagati ahari ikigo abagenzi bategeragamo imodoka, ahazwi nko kwa Rubangura,ku isoko rya Nyarugenge n’ahandi. Henshi mu hagukiye umujyi si ko hasaga nko mu myaka 20 ishize.

Karemera Sylvestre yibuka isura yasanganye Kanombe aho yatuye bwa mbere akigera i Kigali mu myaka 26 ishize,impinduka asangiye na Rwagasana James wavukiye i Kigali mu 1954.

Abazi Kigali mu myaka 29 ishize bemeza ko kwaguka kw’umujyi byihuse cyane kandi Kigali ikaba idasiba gukura umunsi ku wundi.

Kuba umujyi wari ifite isuku nke kuri ubu utangarirwa n’abawugezemo bose, Kuba inyubako ziciriritse zarasimbujwe imiturirwa,kuba ibikorwaremezo byarateye imbere, n’ibice by’icyaro bigahinduka umujyi ntabwo byikoze kandi ni ibintu by’agaciro kanini.

Ku buso bwa kilometero kare 730, Kigali ituwe n’abasaga miliyoni imwe n’ibihumbi 700  bikaba biteganyijwe muri 2050 ikazaba ifite abaturage bakabakaba miliyoni enye.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *