“Imitungo ya Leta itabyazwa Umusaruro iri mubigaragaraho Ibyuho bya Ruswa” – TI Rwanda

0Shares

Ubusesenguzi bwakozwe n’umuryaho uharanira kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, bwagaragaje ko kubahiriza inama inzego zigirwa  byazamutseho 2% bivuye kuri 55% muri 2021, gusa ngo imitungo ya leta idakoreshwa iri mubigaragaraho ibyuho bya ruswa.

Hirya no hino mu gihugu abaturage ntibasiba kugaragaza ikibazo cya ba rwiyemezamirimo batsindira amasoko ya leta bakayata ndetse bakagenda batishyuye abo bakoresheje n’ababagemuriye ibikoresho.

Iyi mishinga idindira n’iyo ba rwiyemezamirimo bata, biri mu bihombya leta kuko iba yarabishoyemo amafaranga menshi.

Ubusesenguzi bwakozwe n’umuryango uharanira kurwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yarangiye tariki ya 30 Kamena 2022, bugaragaza ko n’ubwo hakiri inzira ndende ko inzego za leta zishyira mu bikorwa ibyifuzo nama by’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’uyu muryango, Apollinaire Mupiganyi avuga ko hari igikwiye gukorwa.

Avuga ko imitungo ya Leta idakoreshwa ngo ibyazwe umusaruro iri mubagaragaraho ibyuho bya ruswa.

Muri ubu busesenguzi bwa kozwe na Transparancy Rwanda bunagaragaza ko uturere 4 twagaragayemo ikibazo cy’umwihariko aho abakozi babaringa batwaye Leta amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 70.

Umuyobozi mukuru muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe ibikorwa by’ubukangurambaga no guhuza urubyiruko rw’abakorerabushake, Richard Kubana avuga ko ahagaragara intege nke mu mikorere y’inzego z’ibanze harimo gushyirwamo imbaraga ngo umutungo wa leta udakomeza gukoreshwa nabi.

Muri iyi raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ya 2022 hagaragaramo ko imishinga idindira n’iyatawe na ba rwiyemezamirimo agaciro kayo kavuye kuri miliyari zisaga 35,2 Frw muri  2020-2021 kagera kuri miliyari 24.4 z’amafaranga y’u Rwanda muri 2021-2022.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’uyu muryango, Apollinaire Mupiganyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *