“Imikinoranire ya Wazalendo na DR-Congo ni urucantege mu gushaka Amahoro” – Rwanda

U Rwanda rwatunze agatoki ihuriro ry’Imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa DR-Congo ryiswe Wazalendo rishyigikiwe na Leta y’iki gihugu, rurigaraagza nk’ikemenyetso cy’uko iyo Leta yaciye ukubiri n’amasezerano agamije kugarura amahoro ndetse ngo n’Ibihugu by’ibihanganye bikaryumaho.

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Robert Kayinamura yavuze ko ibikorwa by’uhuriro ryiswe Wazalendo ryakusanyirijwemo imitwe nka FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorana na Leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya DR-Congo, ari urucantege ku muhati wo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Kongo, bikaba binaciye ukubiri n’amasezerano ya Luanda na Nairobi.

Robert Kayinamura yavuze ko ibintu byarushijeho kujya irudubi, ubwo Leta ya DR-Congo yahaga ikaze abacanshuro ngo ibyo bikaba binateye impungenge ku mutekano w’Akarere muri rusange.

Imbere y’akana k’amahoro k’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Kabiri, Robert Kayinamura yerekanye ko gushakira umuti umuzi w’ikibazo, ari byo byonyine bizatuma DR-Congo igira umutekano uhamye.

Ku bijyanye n’imvugo z’urwango n’itotezwa rikorerwa abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa DR-Congo, uhagarariye u Rwanda muri Loni yavuze ko bibabaje kuba uyu muryango wararuciye ukarumira ndetse n’ibihugu bikomeye bikaryumaho bikanga kwamagana ibi bikorwa ku bwo kwishakira inyungu zishingiye ku bukungu.

Mu minsi ishize Guverinoma y’u Rwanda yahishuye ko mu mirwano iherutse kubura mu Burasirazuba bwa DR-Congo, Leta y’iki gihugu ifatanya n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ryiswe Wazalendo ndetse n’abacanshuro bagera ku 2,000 bakomoka mu Burayi bw’Uburasirazuba. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *