Ikipe yo mu gihugu cya Israel, Israel Premier Tech yashimangiye ko ari Umukandida mwiza wo kwegukana Irushanwa mpuzamahanga ry’umukino w’Amagare ribera mu Rwanda rizwi nka Tour du Rwanda.
Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu, umukinnyi wayo Itamar Einhorn yongeye gutwara Etape, nk’uko ejo hashize nabwo Peter Joseph Blackmore yari yabigenje.
Itamar yageze mu Karere ka Kayonza ho mu Ntara y’Uburasirazuba ari uwa mbere nyuma yo gusiga abandi ku ntera ireshya na Kilometero 158.
Uyu mugabo kandi yari yaregukanye Etape ya kabiri yahagurukiye mu Karere ka Muhanga yerekeza i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.
Iyi Etape yahagurukiye mu Karere ka Gicumbi ahazwi nko mu Rukomo, Itamar yayitwaye akoresheje Amasaha 3, Iminota 29 n’Amasegonda 57.
Yakurikiwe n’Umubiligi Lorenz Van de Wynkele ukinira ikipe ya Lotto Dstny yo mu Bubiligi, bombi bakaba bagereye rimwe ku murongo.
Umwanya wa gatatu wegukanywe n’Umunya-Slovenia, Gal Glivar wasizwe amasegonda 2 gusa.
BREAKING:@Itamar_Einhorn from @IsraelPremTech Wins Stage 7 of #TdRwanda2024 in @KayonzaDistrict@Forzzagaming @CanalPlusRwanda@tour_du_Rwanda @cyclingrwanda pic.twitter.com/XVqmhzSX27
— The Update Rwanda (@theupdaterwanda) February 24, 2024
Ni Etape itahiriye Abanyarwanda nk’izayibanjirije, kuko uwaje hafi ari Nsengiyumva Shemu wagize umwanya wa 26 arushwa amasegonda 47 na Itamar.
Kwegukana iyi Etape kwa Itamar, byahise biha amahirwe Peter Joseph Blackmore yo kugumana Umwenda w’Umuhondo.
Peter Blackmore akesha uyu mwenda kuba yaregukanye Etape ya 6 yasorejwe ahazwi nko kuri Norvege mu Mujyi wa Kigali, iyi ikaba yarahuriranye n’isabukuru ye y’Imyaka 21.
Blackmore ayoboye abandi nyuma yo gukoresha Amasaha 15, Iminota 31 n’Amasegonda 9, muri Etape 7 zimaze gukinwa.
Akurikiwe n’Umunya-Kazakhstan, Ilkhan Dostiyev ukinira ikipe ya Astana Qazaqstan, arusha amasegonda 11 gusa.
Umwanya wa gatatu ku rutonde rusange, ufitwe n’Umunya-Colombia, Jhonathan Restrepo Valencia usigwa amasegonda 55 gusa.
Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Manizabayo Eric uzwi nka Karadiyo, uyu ari ku mwanya wa 15, arushwa iminota 4 n’amasegonda 20.
#TdRwanda2024: Mu gihe hasigaye Etape imwe Isiganwa rikagana ku Musozo, Ikipe ya Israel 🇮🇱 Premier Tech ikomeje kwiharira Ibihembo.
Etape ya 7 ibanziriza iya nyuma iza gukinwa kuri iki Cyumweru, yasize iyi kipe iyegukanye n’umukinnyi wayo ayobora Urutonde rw’Agateganyo. #RwOT pic.twitter.com/oOhTGN6eUg
— The Update Rwanda (@theupdaterwanda) February 24, 2024
Nyuma ya Etape 7 zimaze gukinwa, Ikipe ya Israel Premier Tech imaze kwegukanamo 7 ikaba ari nayo ya mbere ifite nyinshi.
Biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Gashyantare 2024, aribwo hasozwa iri siganwa riri gukinwa ku nshuro yaryo ya 16 n’iya 6 rigiye ku rwego rwa 2.1.
Etape ya 8 yo kuri iki Cyumweru, izaba ireshya na Kilometero 73 na Metero 600, ikaba izatangirira mu Mujyi wa Kigali ku Nyubako ya Kigali Convention Center, ari naho izasorezwa.
Imihanda izakoreshwa: KCC-Gishushu-Kwa Ndengeye-Golf-Minagri-Ninzi-KBC-Cadillac-NIDA-Kimicanga-Rond point yo mu Mujyi-Nyabugogo-Ruliba-Norvege-Tapi Rouge-Kwa Mutwe-40-Kuri Stastique-KCC.
Ibihembo byaranze Etape ya 7