Kuri uyu wa 10 Gicurasi 2023, Akarere ka Gakenke kasuwe na Perezida wa World Vision ku rwego rw’Isi, mu ruzinduko rw’akazi ari kugirira mu Rwanda.
Byitezwe ko muri uru ruzinduko, Bwana Edgar Sandoval Sr. yasuye ibikorwa biterwa inkunga n’uyu muryango ahagarariye, by’umwihariko ECD ya Nemba.
Ubwo yageraga kuri iyi ECD ya Nemba, Edgar Sandoval yaganiriye n’abana n’abarezi bo muri Urugo Mbonezamikurire rw’abana bato ruherereye mu Mudugudu wa Cyahafi mu Kagari ka Mucaca.
Mbere yo kwerekeza mu Gakenke, kuri uyu wa Kabiri yari yasuye Akarere ka Gicumbi.
I Gicumbi, yakiriwe n’abayobozi banyuranye bo muri aka Karere.
Hamwe n’itsinda ryamuherekeje, basuye ibikorwa birimo; Umuyoboro w’Amazi Kageyo-Mwange, Ikigo Nderabuzima cya Muhondo, Groupe Scolaire Muhondo, Ivomero ry’Amazi rya Mugomero n’Irerero ryo mu Mudugudu wa MWANGE mu Kagari ka KAGEYO, Umurenge wa KAGEYO.
Mu ijambo ry'Intumwa ya @RwandaInfra Kayitesi Alice yavuze ko uyu ari umwanya wo kwishimira ibimaze kugerwaho ku bufatanye bwa @WorldVision no gutuza tukareba ibimaze kugerwaho no kubirinda kandi tugatekereza uburyo twanabungabunga ikirere cyacu dukora ibikorwa bitagihumanya pic.twitter.com/bw2ZWCYj3W
— Gicumbi District (@GicumbiDistrict) May 9, 2023
Nyuma yo gusura ibi bikorwa, Bwana Edgar Sandoval Sr. yagize ati:“U Rwanda n’Abanyarwanda ni ikimenyetso cy’uko twese dufatanyije twagera kuri byinshi. Ubu bufatanye buduhaye umurongo wo kurwanya ikibi, bityo tuzahora turi abafatanyabikorwa banyu mu bikorwa binyuranye, birimo ‘Uburezi n’Ubuzima’ n’ibindi byose bizaba bikenewe”.
Mu bikorwa kandi @WorldVision ifatanyamo n'Akarere byasuwe, harimo n'irerero riri mu mudugudu wa MWANGE, akagari ka KAGEYO muri uyu murenge wa KAGEYO pic.twitter.com/ks1izbTIMp
— Gicumbi District (@GicumbiDistrict) May 9, 2023
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille wari wakiriye Bwana Edgar Sandoval Sr., yamushimiye ko umuryango ayobora ugira uruhare mu bikorwa biteza imbere Abanyarwanda, aboneraho no gusaba abaturage kubungabunga Ibikorwaremezo bahawe, kuko ari bo bifitiye akamaro no kubageza ku iterambere rirambye.
None aha: Kuri uyu wa 09/05/2023 Meya @NzabonimpaEmmy ari hamwe na Guverineri wa @RwandaNorth bakiriye Umuyobozi wa @WorldVisionUSA @EdgarSandovalSr wabanje gusura ibikorwa biterwa inkunga n’uyu Muryango birimo Umuyoboro w'amazi wa KAGEYO ugeza amazi meza ku baturage 14,000 pic.twitter.com/hUzgqPYGWp
— Gicumbi District (@GicumbiDistrict) May 9, 2023
Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire rya 2022, ryagaragaje ko abaturage bafite amazi meza ku kigero cya 82.3%, ko kandi u Rwanda rufite intego ko mu mwaka wa 2024 abaturage bose bazaba bamaze kugezweho amazi meza 100%.