Ibitaro bya Kabgayi byagize umwihariko ikibazo cy’abana bavuka imburagihe

0Shares

Tariki ya Gashyantare 2023, abana bavuka batagejeje igihe ni cyo cyiciro cyahawe umwihariko mu kwizihiza umunsi w’abarwayi mu Bitaro bya Kabgayi. 

Abaganga bishimira ko umubare w’abana babasha kugira ubuzima baravutse igihe kitageze wiyongera, gusa bakavuga ko abagore batwite baramutse bipimishije uko biwkiye byagabanya umubare w’abavuka igihe kitageze.

Ku mbyaro ye ya kabiri Mukamazera Philomene yabyaye umwana wavukanye Amagarama 600, ariko ubu amuhetse afite ibiro bine nyuma yo kwitabwaho.

Ni mu gihe mugenzi we Nyiransengiyumva Yvonne we yababyaye ari impanga kandi ubu bameze neza. Bose bishimira umuhati w’abaganga watumye abana babo babasha gukura.

Aba babyeyi bombi bavuga ko nta we ukwiye gukerensa ubukangurambaga bwo kwipimisha igihe batwite cyane ko imbyaro zabo za mbere nta ngorane zari zagize.

Mu myaka nk’icumi ishize byabaga ari igitangaza kuba umwana uvukanye garama 600 yakura ariko kubera iterambere ry’ubuvuzi ubu umubare w’aba bana mu bitaro bya Kabgayi babasha kubaho ku kigero cyo hejuru.

Dr. Muvunyi Jean Baptiste uyobora ibi bitaro avuga ko ukwisuzumisha kw’abagore batwite ari kimwe mu byagabanya uyu mubare.

Gusa zimwe mu mbogamizi zikiri mu kwita ku bana bavuka batagejeje igihe harimo ibikoresho n’abaganga badahagije, cyane ko umwana uvutse muri ubu buryo yagombye kugira umuganga umwitaho ku buryo buhoraho.

Buri kwezi ibitaro bya Kabgayi bivukiramo abana babarirwa muri 400, ¼ banyura muri neonatologie services yita ku bana bavukanye ibibazo aho 20% kugeza kuri 30% baba baravutse batagejeje igihe.

Mu kubafasha hitabazwa imashini zabigenewe umwana ashobora kumaramo iminsi iri hagati y’itanu na 18 mu gihe utinzemo ashobora kumaramo amezi atatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *