Ikigo cya Leta zunze ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere (USAID) ishami ryo mu Rwanda, cyatangaje ko cyongereye igihe cyo guteza imbere gahunda z’Ubuzima zari zaratangiye mu 2020, zigomba kurangira muri Kamena uyu Mwaka.
Izi Miliyoni 25 zatanzwe zizongerwa muri gahunda ya ‘Rwanda integrated Health Systems Activity ‘ (RIHSA) igamije kuzamura ireme rya za serivise zitangwa z’ubuzima .
Zizakoreshwa mu kuzuza ibyo iyi gahunda yari igamije kugeraho kuva muri Mata 2020, ubwo yaterwaga inkunga ya mbere yanganaga na Miliyoni 9.8$ yagombaga kurangirana n’uku Kwezi.
Muri iyi myaka itatu ishize, gahunda y’ibanze ya RIHSA yari ukwegeranya amakuru, gutanga amakuru, kubaka sisitemu z’imari mu rwego rw’ubuzima hagamijwe kongera icungamari ndetse no kwagura uburyo bwo kugera kuri serivisi z’ubuzima zifite ireme.
Mu byakozwe harimo kunoza icungamari mu mavuriro n’ubwishingizi bw’ubuzima ndetse no kurushaho kwegereza Abaturage serivisi z’ubuzima, hongerwamo inzego z’abikorera, na none kandi hatejwe Imbere uburyo bw’ikoranabuhanga bwigashishwa mu gutanga ibisubizo bikenewe mu buzima.
Ibi byazamuye ijanisha ry’ubwishingizi bw’ubuzima bugera kuri 90.4% mu mwaka wa 2023 ugereranije na 80% byariho mu ngengo y’imari ya 2019-2020 igihe iyi gahunda yatangiraga.
Byagabanyije igihe byafataga amavuriro yishyura amafaranga y’ubwishingizi uruhande rwa Leta rutanga aho byavuye ku minsi 91 biba iminsi 41 gusa.
Ingengo y’imari ishyirwa mu buzima nayo yariyongereye, aho yavuye kuri Miliyali 189 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2016-2017, igera kuri miliyari 260 z’amafaranga y’Urwanda muri 2022-2023.
Mu muhango wo gusoza ikiciro cya mbere cy’iyi nkunga wakorewe i Kigali tariki ya 08/06/2023, umuyobozi w’intumwa za USAID mu Rwanda, Jonathan Kamin yavuze ko iyi gahunda izashyigikira kandi igashimangira gahunda z’ubuzima zisanzwe kugeza muri 2030.
Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsabimana yashimiye Leta ya Amerika ku nkunga yahaye Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gushyigikira serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze, ariko anasaba abafatanyabikorwa kuzaziba icyuho kigihari cyane cyane kugabanya umubare w’abana bapfa bavuka, n’ababyeyi bapfa babyara.
Dr. Nsabimana yakomeje avuga ko n’ubwo hari ibyakozwe, bikwiye gukomeza kuko impfu z’abagera ku 1200 zageze kuri 203, mu babyeyi ibihumbi 200, nibura bikwiye kuzamuka bakagera no kuri 70 , Kandi ku bw’ubufatanye byakomeza kugenda neza n’iyi 70 ikavaho, ipfu z’ababyeyi n’abana zikaba amateka.
Dr. Ayingeneye Violette uhagarariye abayobozi b’Ibitaro mu Rwanda akaba n’umuyobozi w’Ibitaro bya Karongi, yavuze ko iki kibazo gishobora gukemuka no kongera uburezi bw’ubuzima bw’ibanze n’ubukangurambaga by’umwihariko ku bagore bagisama baba bakeneye gukurikiranwa by’umwihariko.