Ibihugu bigize EAC bigiye gukoresha Visa bihuriyeho nk’Intambwe yo guha ikaze ba Mukerarugendo

0Shares

Urwego rushinze ubukerarugendo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East Africa Tourism Platform:EATP), ruri gutegura gahunda yo gushyiraho visa imwe y’ubukerarugendo hagamijwe guteza imbere uru rwego mu bihugu binyamuryango.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa EABC, Urwego Rushinzwe ubucuruzi muri EAC, John Bosco Kalisa yatangaje ko iyi gahunda nshya igamije gushyiraho akarere kamwe k’ubukerarugendo.

Yavuze ko hashyizweho itsinda rishinzwe gutegura gahunda y’ubushakashatsi n’igenzura ku ishyirwaho rya visa imwe, EABC ikaba ibihugu bigize EAC byose ko yazaba igezweho bitarenze Ukuboza uyu mwaka.

Kalisa yagize ati:

Turashaka guhuza no koroshya itangwa rya visa kuri ba mukerarugendo mpuzamahanga basura ibihugu bya EAC hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo ku rwego rw’akarere n’ubukungu muri uru rwego.

Yavuze ko Kenya, Uganda, u Rwanda, Tanzania, Sudani y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na byo byashyize ingufu mu bukerarugendo no kubungabunga inyamaswa zo mu gasozi hagamijwe kubaka akarere gahuriweho k’ubukerarugendo.

Ubukerarugendo ni kimwe mu bifatiye runini ubukungu bw’ibihugu biri mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Uru rwego rufite aho ruhurira n’urwo gutwara abantu n’ibintu, ikorwa ry’ibiribwa, ubucuruzi n’imyidagaduro.

Umuhuzabikorwa w’Urwego rushinzwe Ubukerarugendo ku rwego rw’Akarere, Yves Ngenzi, yabwiye The Citizen ko Visa ihuriweho izagira uruhare mu kongera umubare wa ba mukerarugendo bitewe n’uko uburyo bwo gusaba visa buzaba bworohejwe. Ubukerarugendo buzazamuka n’inzego zifitanye isano na bwo zidasigaye mu bihugu binyamuryango.

Yavuze ko imibare ya vuba aha igaragaza ko ba mukerarugendo ku rwego mpuzamahanga bagera kuri miliyoni 5,8 ari bo basuye ibihugu bya EAC banagana na 13,5% by’abasuye Afurika yose bagera kuri miliyoni 43 umwaka ushize.

Ba mukerarugendo mu Rwanda biyongereyeho 21% - Kigali Today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *