Ibihe by’ingenzi byaranze Uruzinduko rwa Perezida Putin muri Koreya ya Ruguru (Amafoto)

0Shares

Perezida Vladimir Putin yageze i Pyongyang muri Korea ya Ruguru mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu yakirwa na mugenzi we Kim Jong Un ku kibuga cy’indege, nyuma batambutse imbere y’akarasisi gakomeye kari kateguwe.

Akarasisi n’ibirori byo guha ikaze Putin byakozwe n’abana, igisirikare, no gutambuka ku mihanda itatse amabara y’Uburusiya n’amafoto ya Putin.

Aba bategetsi bahanye impano, bivugwa ko Kim yahawe indi modoka ihenze, icyuma cy’abasirikare barwanira mu nyanja bo ku ipeti ry’ikirenga rya ‘Admiral’, hamwe n’ibikombe byo kunywa icyayi.

Putin na Kim bakomereje mu biganiro bwite hagati yabo hamwe n’ibyabahuje n’abakorana na bo, byose byamaze amasaha agera kuri abiri, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Perezida Kim yise Uburusiya “inshuti irusha izindi ubunyakuri”, ndetse yita Putin “inshuti iruta izindi y’abaturage ba Korea” nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru bya leta y’Uburusiya RIA.

Aba bategetsi basinye amasezerano atandukanye arimo ayo “guhana ubufasha” mu gihe “cy’ubushotoranyi” kuri umwe muri bo nk’uko RIA isubiramo Putin abivuga.

Putin yavuze ko kuba Korea ya Ruguru yarerekanye ko ishyigikiye Uburusiya mu ntambara muri Ukraine ari “ikindi cyemezo cya politike yigenga” y’iki gihugu.

Ubucuti bw’ibi bihugu byombi bwariyongereye muri ibi bihe by’intambara Uburusiya bwateyemo Ukraine.

Bivugwa ko Putin ahabwa intwaro na Korea ya Ruguru na we akayiha ibya nkenerwa nk’ibiribwa n’ikoranabuhanga mu bya gisirikare. Ibyo Uburusiya bwarabihakanye.

  • Kim agiye i Moscow we yagerayo ate ?

Putin yatumiye mugenzi we i Moscow ngo bazabe ari ho bongera guhurira – ese Kim yemeye ubu butumire yagerayo ate?

Kim si umutegetsi ukunda kugenda n’indege, ahubwo gariyamoshi.

Mu ngendo aheruka kugirira mu Burusiya mu mujyi wa Vladivostok wegereye igihugu cye, buri rugendo rwamufataga amasaha 20.

Moscow yo iri ku rugendo rw’amasaha 29 na gari ya moshi, ni urugendo rushobora kumusaba iminsi irenze ibiri yo kugenda gusa.

Se wa Kim, Perezida Kim Jong II, bivugwa ko we yatinyaga indege kurushaho, yagiye i Moscow na gariyamoshi mu 2001 guhura na Putin – urugendo yarukoze iminsi 10.

Gusa Kim we asa n’utinyukamo indege kurusha se. Mu 2018 yagiye mu ndege y’Ubushinwa guhura n’uwari perezida wa Amerika Donald Trump muri Singapore. (BBC

Amafoto

Perezida Kim yakira mugenzi we Putin mu gitondo kuri uyu wa gatatu i Pyongyang

Aba bategetsi n'abakorana na bo bagiranye ibiganiro byamaze amasaha abiri

Putin na Kim bagaragaye nk'abashimishijwe no kongera guhura

Umutako munini mu mujyi wa Pyongyang wanditseho "Ikaze Putin" mu rurimi rw'Igikoreya

Kuva Pyongyang kugera i Vladivostock byafashe Kim amasaha 20 kugenda gusa mri gariyamoshi

Moscow ni kure cyane ku rugendo rwa gariyamoshi

Abakozi barambura igitambaro gitukura ngo Putin agendereho avuye mu ndege ye ubwo yari igeze i Pyongyang mu gitondo cya kare i Pyongyang

Kim Jong Un ategereje mugenzi we Putin ngo yururuke mu ndege

Putin ahabwa indabo zo kumuha ikaze

Putin ahabwa ikaze na mugenzi we Kim muri Korea

Abategetsi bombi bava ku kibuga cy'indege bashagawe na moto z'inzego z'umutekano

Mu mujyi wa Pyongyang ahari hagiye kubera akarasisi hari abantu benshi cyane

Ku rubuga rwabereyeho akarasisi ko kwakira Putin muri Korea ya Ruguru

Putin na Kim bagaragaye bari kumwe mu modoka ya Mercedes limousine

Abategetsi bombi batambuka imbere y'akarasisi

Mu bakiriye aba bategetsi harimo n'abana b'incuke

Abategetsi bombi imbere y'urubuga rw'akarasisi

Habaye akarasisi kakozwe n'abana, abasirikare, n'abandi bantu batandukanye

Putin na we yatumiye Kim ngo ubutaha bazahurire i Moscow

Putin na Kim bahana ibiganza nyuma y'ibirori byo kumwakira

Abategetsi bombi basinye amasezerano yo “guhana ubufasha” igihe haba “ubushotoranyi” kuri umwe muri bo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *