Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yihanangirije NATO n’Umunyamuryango wayo Polonye, ababwira ko gutunga urutoki Belarus ari nko gutera Uburusiya.
Inteko y’umutekano y’i Warsaw, ku wa gatatu yafashe icyemezo cyo kwimura ibirindiro by’igisirikare bikajya mu Burasirazuba bwa Polonye, ibi byakozwe nyuma y’uko abacancuro barwanira Abarusiya ba Wagner bageze Belarus.
Gusa, polonye yahakanye yivuye inyuma igitekerezo cyo kuba yatera Belarus.
Ubwo yaganiraga n’akanama gashinzwe umutekano tariki ya 20 Nyakanga 2023, Perezida Putin yibukije Isi ko igice cyo mu Burengerazuba bwa Polonye ari impano yatanzwe n’uwahoze ayobora Uburusiya Joseph Stalin, avuga ko Uburusiya buzabyibutsa Abanyepolonye.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Tariki 21 Nyakanga 2023, Minisitiri w’intebe wa Polonye Mateusz Morawiecki yagize ati:“Stalin yakoraga ibyaha by’Intambara, yishe amajana y’ibihumbi by’Abanyepolonye, ukuri kw’amateka si uko kujyaho impaka.”
Tariki 19 Nyakanga, Belarus yatangaje ko abarwanyi ba Wagner bamaze kugera ku Butaka bwabo hafi y’Umupaka wa Polonye, ngo batoze igisirikare cya Belarus.
Hashize iminsi havugwa gahunda yo gukorera Ibitwaro bya kirimbuzi muri Belarus, gusa birasa naho NATO yiteguye guhangana iciye muri Polonye.