Uwahoze ari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Haruna Niyonzima yatangaje yavuye imuzi icyo yapfuye n’Umunya-Esipanye, Carlos Alós Ferrer watozaga Amavubi.
Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Umunya-Espagne watozaga ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yasezeye kuri izi nshingano.
Ku kiragano cye benshi bibajije impamvu atakunze guhamagara kapiteni w’ikipe y’igihugu, Haruna Niyonzima cyane ko yamuhamagaye rimwe mu gushaka itike ya CHAN yo u Rwanda rwasezerewemo na Ethiopia muri Nzeri 2022.
Ubwo yari abajijwe impamvu adahamagara uyu mukinnyi ukinira Al Ta’awon muri Libya, yavuze ko ari umukinnyi ugoranye kuko agena uko ikipe igomba gukina.
Icyo gihe yagize ati:”Haruna biragoye kumukurikirana aho akina ubu muri Libya ariko ni icyemezo cyanjye, ni umukinnyi usaba ibintu byinshi, iyo akina ni we ugena uko ikipe igomba gukina reka abe ari ko mvuga, niba muzanye ngomba guhindura byinshi, nahisemo kutamuhamagara ariko sinarondora impano afite, ashobora kuba ari umwe mu beza mu gihugu.”
Mu kiganiro Ten Sports cyo ku wa 17 Kanama 2023, Haruna yeruye avuga ko icyo yapfuye n’uyu mutoza ari uko yashakaga kumugira inama.
Ati: Njye nahuye n’abatoza benshi bafite amateka kumurusha ariko umutwe umwe wigira inama yo gusara.
Yakomeje avuga ko ibyo uyu mutoza yatangaje atabyemera kubera ko nka kapiteni w’ikipe kandi umaze imyaka myinshi mu ikipe kumuha igitekerezo atabibonagamo ikibazo.
Ati:“Ibintu yavuze imbere y’Imana simbyemera, nubwo namuha igitekerezo sinumva ko ari ikibazo nk’umukinnyi ufite uburambe mu kazi ndetse umaze imyaka myinshi mu Ikipe y’Igihugu.”
Yashimangiye ko umukino wa Ethiopia ari wo watumye bashwana kuko yabonye abakinnyi umutoza yari agiye kubanza mu kibuga, bataranakinira ikipe y’igihugu imikino 3 afite ba Jacques Tuyisenge hanze, amubaza niba atamubanzamo undi amubwira ko adakunda umuntu umubwiriza ibyo akora.
Ati:”Icyo gihe nabonye abakinnyi dufite batarabanza mu Ikipe y’Igihugu n’imikino itatu kandi bagombaga gutangira uwo umukino, ndebye na ba rutahizamu dufite, mbaza umutoza nti nubwo atameze neza urabibona ute Jacques [Tuyisenge] abanje mu kibuga? Ako kanya aransubiza ngo sinkunda umuntu umbwira. Nta kindi kintu nzi twapfuye n’imbere y’Imana yo mu Ijuru.”
Haruna amaze kubwirwa atyo yahise asaba umutoza imbabazi, amubwira ko cyari igitekerezo cye kandi atari itegeko ko bagikurikiza.
Ati:”Nahise musubiza nti umbabarire cyari igitekerezo cyanjye kandi si itegeko ko ugikurikiza, gusa ni byo byari ibyiyumviro byanjye.”
Haruna Niyonzima yavuze ko ibyo gusezera mu Ikipe y’Igihugu nabikora abantu bazabimenya kuko azakora ikintu kidasanzwe.