Zimwe mu mpunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda mu 2015, bagaragaza ko batifuza gusubira muri icyo gihugu kubera ibibazo by’umutekano muke bikomeje gushinga imizi.
Guhera mu 2019, u Rwanda rwatangiye gucyura impunzi z’Abarundi ku bushake bwazo kandi hamaze gutaha izirenga ibihumbi 20.
Kugeza ubu, u Rwanda ruracyafite impunzi ibihumbi 40 birenga by’Abarundi barimo abatifuza no gusubira mu gihugu cyabo.
Bamwe muri bo baganiriye n’Itangazamakuru babarizwa mu nkambi ya Mahama, bagaragaje ko bafite impungenge zo gutaha iwabo kuko umutekano utari waboneka muri icyo gihugu.
Mpawenimana Sylvane ni umwe mu bagaragaza agahinda gakomeye yatewe no kwicirwa bamwe mu bagize umuryango we. Ashimangira ko yazinutswe u Burundi.
Ati:“CNDD ikimara gufata ubutegetsi, bajyaga imigambi y’ivanguramoko no kwica abo badasangiye intekerezo. Aho twari turi muri site kuko twari dusanzwe turi impunzi guhera mu 1993, wasangaga baza bagakuramo nk’umusore bagakubita, bakavunagura hakabamo n’abo bica.”
Nyuma yo guhungira mu Rwanda, ashimangira ko bakiriwe neza mu buryo bushimangira gukunda no kubaha ikiremwamuntu.
Mpawenimana yagaragaje ko nubwo yageze mu Rwanda mu ba mbere, yatinye gusubira mu Burundi kubera uburyo yahohotewe bikomeye.
Ati:“Njye sinshobora gutaha, narahohotewe bikabije no kwicirwa ndicirwa. Ndayishimiye ntabwo yabishyize ku murongo, ahubwo we yaje arenzaho ku byo Nkurunziza yakoze. Ntashye nakwicwa ndabizi kandi mfite n’ibimenyetso bifatika.”
Uyu mugore uvuga ko yazinutswe bikomeye igihugu cye cy’amavuko, yifuza ko yakwigumira mu Rwanda kubera ko ntaho afite ho gutaha kandi ko atumva impamvu bagenzi be bahitamo gutaha.
Ati:“Umutima wanjye warakomeretse cyane, Imana ishatse yamfasha sinzongere kubona u Burundi. Aho gutaha nakwemera ngatura aha. Hari icyo nahabonye, narahakomerekeye cyane. Wenda twaba tugiye kureba imva z’abacu, abo tutazi irengere ryabo kuko tudafite aho twerekeza.”
Umuyobozi w’Impunzi mu Nkambi ya Mahama, Rev. Pst. Jean Bosco Kwibishatse, yagaragaje ko nubwo ubuzima bwo mu nkambi butaba bumeze neza ariko abantu bagenda biyakira uko bwije n’uko bukeye.
Yavuze ko bitewe n’umutekano muke uri mu gihugu, adashobora kugisubiramo kuko yagirirwa nabi.
Ati:“Gutaha ni ubushake bw’umuntu, kandi rero uko inkambi ingana buri wese afite uko yaje. Uko umuntu aba yiyumva ni cyo gituma ataha. Njye ubwo bushake ntabwo buraza kuko mfite impamvu y’umutekano muke uri mu gihugu.”
Yavuze ko mu bagiye bataha mbere, bagiye bahura n’ibibazo by’umutekano muke, bamwe bakagaruka mu nkambi abandi bakicwa.
Ashimangira kandi ko mu gihe umwuka w’Imana azaba yabayoboye ari bwo azatekereza guhunguka.
Nubwo inkunga yagenerwaga impunzi yagabanyijwe, ariko Kwishatse yemeza ko batahitamo kwishora ahantu bashobora kugirirwa nabi.
Kugeza ubu mu nkambi, hakoreramo imishinga itandukanye, irimo n’ifasha kwihangira imirimo ituma zibeshaho no kwishakamo ibisubizo.
Umuyobozi w’Impunzi mu Nkambi ya Mahama, Ukwishatse yasabye impunzi zibarizwa mu nkambi ya Mahanga zituruka mu bihugu bitandatu birimo u Burundi, RDC, Sudani, Ethiopia, Yemen n’ahandi kurushaho kwishakamo ibisubizo.