Ikipe y’Igihugu y’Abangavu b’u Rwanda batarengeje imyaka 17, ikomeje gutanga isomo mu Irushanwa IHF Challenge Trophy Zone 5 riri kubera i Dar es Salam mu gihugu cya Tanzaniya.
Nyuma y’uko ejo hashize u Rwanda runyagiye ikipe y’Igihugu ya Djibouti ibitego 52-2, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, rumaze kwisasira ikipe y’Igihugu ya Sudan y’Epfo ku ntsinzi y’ibitego 45-15.
FT#Rwanda 🇷🇼 45-15 🇸🇸 South Sudan#IHFTrophy pic.twitter.com/vbk2GOI89A
— Rwanda Handball Federation (@FerwahandRwanda) April 26, 2023
Igice cya mbere cy’uyu mukino, cyarangiye u Rwanda rufite ibitego 21 kuri 06.
Umukino wa Handball mu Rwanda ukomeje gutera imbere uko bwije n’uko bukeye, by’umwihariko mu mikino y’abakiri bato nk’uko ari imwe mu ntego za Komite iyobowe na Bwana Twahirwa Alfred ‘Alpha’.
#HandballSkills#Rwanda vs #SouthSudan pic.twitter.com/2Yb1RojFaS
— Rwanda Handball Federation (@FerwahandRwanda) April 26, 2023
Uretse kuba Ingimbi zarabonye itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Croatia mu Mpeshyi y’uyu Mwaka, urugendo rwo gukomeza kugira u Rwanda igicumbi cy’uyu mukino mu Karere k’Ibiyaga bigari no muri Afurika muri rusange, rukomereje mu bagora/kobwa.
Abakinnyi bagize iyi kipe iri muri iri Rushanwa, ni abakinnyi bakiga mu mashuri yismbuye, by’umwihariko ishuri rya SS Kiziguro, rimaze kwerekana ko muri uyu mukino by’umwihariko mu bagore imbere mu gihugu ari ntakorwaho.
Mu minsi ishize ubwo iki kigo cyegukana Irushanwa ryo kwibuka Intwali z’u Rwanda, mu kiganiro yahaye THEUPDATE, umutoza w’iri Shuri, Sindayigaya Aphrodice, yatangaje ko intego y’iri shuri muri uyu mukino, ari ukurigira igicumbi cya Handball y’u Rwanda mu bari n’abategarugoli binyuze mu bakiri bato.