Hamwe na Banki ya Kigali wagenzura Inguzanyo wifashishijwe BK-Mobile App 

Banki ya Kigali yatangije uburyo buzafasha abakiliya bayo kugenzura no gukurikirana inguzanyo bifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga bakoresheje Porogaramu yayo izwi nka ‘BK Mobile App’.

Ubusanzwe Banki ya Kigali iza ku mwanya wa mbere mu bigo by’imari bikoresha ikoranabuhanga kandi ikomeje guhindura ubuzima bw’abaturarwanda muri rusange binyuze mu guhanga udushya no kuryimakaza mu gutanga serivisi zayo.

Bumwe mu buryo bukomeje kugaragaza ubudasa ni BK Mobile App, porogaramu ishyirwa muri mudasobwa na telefoni kuri ubu ikaba yamaze kongererwa ubushobozi ku buryo igiye kujya yifashishwa mu kwishyura inguzanyo.

Ibi bizafasha abakiliya kwishyura inguzanyo za banki bitabasabye gufata urugendo rurerure rugana ku mashami ya Banki ya Kigali atandukanye.

Ubu ni uburyo bwihariye kandi butanga icyizere mu gutuma banki ikomeza gufasha abakiliya bayo kubona serivisi z’imari no kubageraho mu buryo bworoshye, bwihuse kandi butekanye.

Uburyo bwo kwishyura inguzanyo hifashishijwe “BK Mobile App” buzajya bufasha abakiliya mu kugira amakuru ajyanye n’uko umwenda uhagaze, kubasha kugenzura imari yabo no kugira amakuru ku byemezo bishobora gufatwa ku bijyanye n’uburyo bwo kwishyuramo.

Banki ya Kigali igaragaza ko uku gushaka uburyo bushya bwo gukoresha ikoranabuhanga bigamije kuyigira Banki y’Abanyarwanda “Home bank” no kubagezaho serivisi z’umwihariko.

Ubu buryo bushimangira intambwe ikomeye iyi banki yateye mu gutanga serivisi zinoze, zigezweho kandi zitekanye ku buryo bwo kugenzura imyishyurire y’inguzanyo ku bayigana.

Banki ya Kigali kandi yahisemo gushora mu gukoresha ikoranabuhanga binyuze mu gushora mu bikorwaremezo bigezweho, ubufatanye ndetse no guhanga udushya bikajyanishwa no kubakira ubushobozi Abanyarwanda mu bijyanye n’imari.

Banki ya Kigali iheruka gushyirwa ku mwanya wa mbere mu Rwanda mu bihembo bya Global Finance Award kubera imitangire inoze ya serivisi no guhanga udushya muri uyu mwaka.

Kugeza ubu ifite amashami 68 hirya no hino mu gihugu ndetse ifite aba-agents 3044. Nko mu 2021 yatanze serivisi ku bakiliya bato 424.000 n’abakiliya banini 36.700.

Banki ya Kigali ni kimwe mu Bigo bikora Ubucuruzi bw’Amafaranga kihagazeho imbere mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *