Gucucura abagabo yigize Umukobwa byamuviriyemo gutabwa muri Yombi

Polisi yo mu gihugu cya Uganda yataye muri yombi umusore wiyambikagaga nk’abagore akazenguruka Amahoteri ashukashuka abagabo akabemerera kuryamana nabo, bamara kumuha amafaranga agahita abacika bakamubura.

Kugira ngo atabwe muri yombi na Polisi, byaturutse ku makuru y’ibirego byagiye bitangwa n’abagabo batandukanye bagiye bavuga ko bariwe amafaranga n’umugore bakekako ari umugabo.

Nyuma yo gufatwa, Muchunguzi yabajijwe na Polisi ibijyanye n’aya makuru, yemera ko ari umugabo, gusa ahakana ko nta mafaranga y’abagabo yigeze arya, kuko ngo n’abayamuhaye bayamuhaye ku neza babyumvikanyeho.

Yahakanye ubu bujura ashinjwwa, avuga ko nta ruhare yagize mu buriganya aregwa, kuko afite akazi ke bwite akora muri Hoteli.

Nyuma yo kumubaza akanya gato, Abapolisi bamutegetse guhindura isura, bamushishikariza kujya yambara imyenda y’abagabo kugira ngo yirinde ikibazo icyo ari cyo cyose cyamugusha mu cyaha.

Yahise arekurwa Polisi, imutegeka kutazongera kwambara imyenda y’abagore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *