Goma: Gushakisha abaguye mu Mpanuka y’Ubwato mu Kivu birarimbanyije

0Shares

Ibikorwa byo gushakisha imibiri y’abaguye mu mpanuka y’ubwato mu kiyaga cya Kivu mu ntara ya Kivu ya ruguru byakomeje kuri uyu wa gatanu mu masaha y’igitondo. Habonetse indi mirambo umunani.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukumira ibiza no kugoboka abari mu kaga ku rwego rw’intara kivuga ko imirambo 34 ari yo imaze kuboneka, naho ababonetse ari bazima ni 58 bukaba barimo gukurikiranwa ku bigonderabuzima mu mujyi wa Goma.

Ni igikorwa leta irimo gukora ifatanije n’imiryango itandukanye ikorere muri iyo ntara.

Mu itangazo ryasomwe na Guverineri wungirije w’intara ya Kivu ya ruguru Komiseri Ekuka Lipopo Ramuald rivuga ko kugeza ubu servisi za Leta zitarabasha kumenya umubare nyakuri w’abantu ubu bwato bwari butwaye.

Mu masaha ya mu gitondo abakozi b’umuryango utabara imbabare Croix Rouge ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ahazwi nka Buhimba agace gakora kuri teritware ya Masisi n’umujyi wa Goma, bahakuye imibiri 4 irimo abana babiri umugore umwe n’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40.

Croix Rouge ivuga ko kugeza ubu imibiri itaraboneka ari yo myinshi ugerenyije n’abantu ubu bwato bwari butwaye.

Abaturage mu mpande zose zigize intara ya Kivu ya ruguru bakomeje guterwa impungenge n’inkurikizi z’iyi mpanuka y’ubwato.

Abo muri Teritware ya Masisi bavuga ikibazo cy’umuhanda cyagakwiye gukemurwa vuba na bwangu.

Ministiri w’ubutabera muri Kongo Constant Mutamba mu itangazo rye arasaba ko hakorwa iperereza ryihuse kugirango abagize uruhare muri iyi mpanuka bakurikiranwe.

Naho Jean Pierre Bemba, ministiri ushinzwe ubwikorezi bw’abantu n’ibintu we avuga ko ingamba zikaze zigiye gufatwa vuba mu rwego rwo kwita ku ku mutekano w’abakoresha inzira y’amazi. (VoA)

Abakozi b’umuryango utabara imbabare  Croix Rouge ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *