Mu Karere ka Gakenke ho mu Ntara y’Amajyaruguru y’Igihugu, hari Uruganda ruciriritse rutunganya Isukari y’umwimerere ikomoka mu Bisheke bizira Ikinyabutabire.
Iyi Sukari ikaba yitezweho byinshi, birimo no gufasha abugarijwe n’Indwara zidakira nka Kanseri n’izindi…
Iyi Sukari itunganywa nyuma yo gusarura Ibisheke byeze, bikozwa, bigashyirwa mu Mashini ibikamura ikabibyaza Umutobe.
Uyu Mutobe ukaba utekwa, aho ucanirwa kugera ku Kigero cya Dogere Serisiyusi 300 (300°C).
Nyuma y’Amasaha 2 ucanirwa, Umutobe uba wikamuye, hagasigara Isukari yonyine.
Pierre washinze uru Ruganda, avuga ko mbere yo gutangira uyu Mushinga yabanje kwiyambaza inararibonye mu bijyanye n’Ubutabire (Chimie), Eng. Yves Nikubwayo.
Nyuma yo gutanza uru Ruganda, rumaje kunyinjiriza arenga Miliyoni 40 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Ati:”Aya Mafaranga yamfashije kuva mu Bukode aho natangiriye, none kuri ubu ibikorwa byange bimaze kwaguka, ndetse n’ibikoresho nifashisha ntunganya iyi Sukari nabyo bimaze kwiyongera”.
“Uru Ruganda rumaze kuba Isoko ry’abahinzi b’Ibisheke batari bacye, ndetse no gutanga akazi kuko abasaga 10 bahawe akazi gahoraho”.
Agaruka ku mpamvu iyi Sukari ihenda aho Ikiro cyayo kigura 3000, yatangaje ko gihenda bitewe nuko nawe akoresha imbaraga nyinshi mu kuyitunganya.
Ati:”Uburyo twifashisha tuyitunganya ubwabwo burahenze, kugera aho Umutobe uhinduka Ifu, namwe murumva imbaraga ziba zahagendeye ko atari nke. Washyiraho n’ibindi byose wifashishije ngo ubashe kwerekana igikorwa gishyitse, ugasanga impamvu yo guhenda yivugira”.
Asoza, yasabye abahinga Ibisheke guhinga byinshi, kugira ngo inyunganizi Leta yamwemereye izasangw n’umusaruro w’Ibisheke uhagije.
Akarere ka Gakenke kabarizwamo uyu Muturage, Visi Meya wako ushinzwe Ubukungu, Niyonsenga Aime Françis, akavuga ko bifuza kumushyigikira mu rwego rwo gukomeza kumufasha kwiteza imbere.
Ati:”Tuzakomeza kumuba hafi kugira ngo ibitagenda neza byose bibashe gutunganywa n’Uruganda rwe rwaguke, kuko byagaragaye ko iyi Sukari ari umwimerere kandi izafasha cyane abantu bagira ibibazo by’Uburwayi bunyuranye burimo ‘Kanseri, Umutima udatera neza, Kuyungurura Amaraso, Gukumira kurwara Diyabeti n’izindi….