Igihugu cya Gabon cyari cyarahagaritswe mu muryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika yo hagati CEEAC cyatangaje ko cyasubijwe muri uyu muryango.
Gabon yari yavanywe muri uyu muryango kubera kudeta yakozwe n’abasirikare, bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Ali Bongo Ondimba.
Mu nama y’abakuru b’ibihugu byo muri uyu muryango yabereye i Malabo ho muri Gineya Ekwatoriyale ni ho hafatiwe icyemezo cyo gukuriraho Gabon ibihano byari byarafatiwe iki gihugu nyuma yo guhirika ubutegetsi.
Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Gabon bwana Régis Onanga Ndiaye ni we wabitangaje ndetse avuga ko Gabon yemerewe gusubira muri uyu muryango w’ubukungu uhuriwemo n’ibihugu byo muri Afurika yo hagati.
Abakuru b’ibihugu byo muri uyu muryango bemeje kandi ko icyicaro gikuru cyawo kiguma i Libreville mu murwa mukuru wa Gabon.