Ikipe ya Flying Eagles yegukanye Shampiyona yateguwe n’Ikipe ya Zanshin Karate Academy. Ni Shampiyona yakinwe mu gihe cy’Iminsi ibiri, hagati ya tariki ya 23-24 Ukuboza 2023.
Yitabiriwe n’abana basaga 200, barushanyijwe guhera ku Myaka iri hagati y’i 7-8, kugeza ku mukuru wari ufite 14.
Flying Eagles yayegukanye nyuma yo gukusanya Imidali 11, nyuma y’Amasaha 48 amakipe 27 yesuranira mu Karere ka Huye muri Dojo (Salle) ya Hotel Credo ahaberaga iyi Shampiyona.
Iyi Midali 11, irimo 7 ya Zahabu, 3 ya Silver n’u 1 wa Bronze.
Ikipe ya Les Petits Samurai Karate-Do, na The Champions Sports Academy zasangiye umwanya wa 2, Nyuma y’uko zombi zikusanyije Imidali 8, irimo 2 ya Zahabu, 2 ya Silver n’i 4 ya Bronze.
Mu gihe Zanshin Karate Academy yateguye iyi Shampiyona yasoreje ku mwanya wa 16 n’Imidali 4 ya Bronze.
Aya makipe yombi yakusanyije iyi Midali ya mbere, akaba akorera mu Mujyi wa Kigali.
Flying Eagles ikorera i Kagugu, Les Petits Samurai Karate-Do ikorera muri Cercle Sportif de Kigali, mu gihe The Champions Sports Academy ikorera i Remera ariko ikaba inafite Ishami mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Abana bahize abandi bahembwe Imidali n’Ibahasha y’Iminsi Mikuru, mu gihe Amakipe yahawe Ibikombe.
- Ibihe by’ingenzi byaranze Umunsi wa mbere
Umunsi wa 1 w’iri Rushanwa ry’abakiri bato wakinwe kuri uyu wa 6, waranzwe no gukora Kata “Kwiyereka” no kurwana “Kumite”.
Ryasifuwe ku rwego rwo hejuru, kuko ryayobowe na Eng. Edwin Gendi, Umunyakenya ufite Dan 5 muri Shotokan, usanzwe ukuriye Komisiyo ishinzwe gutegura Amarushanwa ya Karate muri EAC, “UKAF”.
Muri Dojo “Salle” ya Credo Hotel ahakinirwaga iri Rushanwa, Ababyeyi barikuriraniraga hafi, banafite igishyika cy’uburyo abana babo bari buze kwitwara.
Mbere yo kugira icyemezo gifatwa bitewe n’uburyo Irushanwa rikomeye, Abasifuzi babanzaga gukora Umwiherero mu rwego rwo gukorera mu Mucyo.
Sensei Rurangayire Guy Didier, yitabiriye iri Rushanwa by’umwihariko aherekeje Ikipe ya SGI Sports Acedemy abereye Umuyobozi mukuru.
Sensei Mwizerwa Dieudonné na Eng. Edwin Egandi, bakoraga ibishoboka byose ngo rikinwe mu Mucyo ndetse buri mukinnyi acyure Umusaruro yakoreye.
Umuyobozi wa Zanshin Karate Academy, Sensei Mwizerwa Dieudonné agaruka ku musaruro w’iyi Shampiyona, yagize ati:
Yagenze neza kurusha uko twabitekerezaga.
Yakomeje agira ati:“Nyuma y’Amezi asaga atatu iyi Shampiyona itegurwa, ntagushidikanya ko Umusaruro wagaragariye buri umwe”.
“Urwego rw’abakiri bato rwari rushimishije by’umwihariko mu kiciro cy’abakobwa, kuko mu Myaka yashize twagorwaga no kubona Umubare wo hejuru muri iki kiciro”.
“Ntabwo ari Umubare gusa, ahubwo no mu rwego rwo kurushanwa bakinnye neza, haba muri Kata (Kwiyereka) no muri Kumite (Kurwana)”.
“Mu kiciro cy’abakiri bato kandi, haba abakobwa na basaza babo, batweretse ko Karate mu Rwanda ifite imbere heza ndetse ko bazatera Ikirenge mu cya bakuru babo bakanaharenga”.
Yasoje agira ati:“Mu rwego rwo gukomeza gufasha aba bana guteza imbere Karate ibarimo, bakeneye gutegurirwa Amarushanwa menshi kandi akomeye imbere mu gihugu no kwitabira ayo ku rwego mpuzamahanga”.
Nyuma y’iyi Shampiyona yakinwe ku nshuro ya mbere, biteganyijwe ko Inshuro ya kabiri izakinwa muri Kanama Umwaka utaha.
Sensei Mwizerwa, yahamije ko imyiteguro izatangirana na Mutarama, hagamijwe kurushaho kwerekana ubukomere bw’iyi Shampiyona.
Akomoza ku Musaruro waranze Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda (Ferwaka) muri uyu Mwaka w’i 2023, Sensei Mwizerwa usanzwe ari Visi Perezida w’iri Shyirahamwe, yagize ati:“Kwegukana Umwanya wa Gatanu muri Shampiyona ny’Afurika ni umwe mu Muhigo ukomeye twishimira”.
Yakomeje agira ati:“Uretse uyu Muhigo, twishimira ko twateguye Amarushanwa atandukanye imbere mu gihugu kandi mu byiciro byose ndetse akaba yaragenze neza. Uretse ku ruhande rw’abakinnyi, Mwizerwa yanashimangiye ko n’Abasifuzi batasizwe inyuma, kuko uyu Mwaka barebweho nabo bategurirwa Amahugurwa yari agamije kubakarishya hagamijwe kubashyira ku rwego mpuzamahanga”.
Muri iki kiganiro yahaye Itangazamakuru, yasoje agira ati:“Umwaka urarangiye, ariko Karate nibwo igitangira. Abakarateka ndakomeza kubasaba gushyira hamwe no gushyigikirana mu bikorwa bya buri munsi harimo no ku byitabira, kuko Ubumwe bwacu arizo mbaraga zizateza uyu Mukino imbere”.
Yaboneyeho kandi kubifuriza Iminsi mikuru myiza y’impera z’Umwaka no kwinjira mu Mwaka Mushya amahoro.
Iri Rushanwa ryateguwe ku bufatanye n’Abafatanyabikorwa batandukanye, ku Isonga Martin Hardware na Twyford, ndetse aba bombi bakaba barahize ko mu Mwaka utaha ubwo rizaba rikinwa ku nshuro ya kabiri nabwo bazaba bahari nta kabuza.
Amafoto
- Umusaruro waranze abakinnyi ku giti cyabo n’amakipe muri rusange
- Muri Salle (Dojo) ya Hotel Credo ntabwo byari byoroshye
- Ibyishimo byari byose ku bana begukanye Imidali