Filime yakinwemo n’Umunyarwandakazi iri mu 8 za mbere zikunzwe ku Isi

0Shares

Kimwe mu bifasha abatari bacye kuruhuka, harimo no kureba Filime. N’ubwo abenshi mu bareba amashusho anyuranye bayita Filime, ariko ntabwo ariko zose zinyura abazireba.

Mu ruhando mpuzamahanga, u Rwanda rukomeje kwerekana ko uru Ruganda rukomeje kwigarurira imitima y’abatari bacye, abafite Inkokomo mu Rwanda batahatanzwe.

Mu nkuru icukumbuye THEUPDATE ikesha Abasesenguzi ba Filime kuri BBC Culture, Nicholas Barber (NB) na Caryn James (CJ) bahisemo Filime babonako arizo nziza muri uyu Mwaka kugeza ubu. Izi zirimo; Chapter 4, Close, EO

Iyi Filime imaze kurebwa irimo Drama ikomeye, ivuga ku ivanguraruhu no kuba umubyeyi w’umugore, umwaka ushize yagombaga kujya muzihatanira Oscar ariko ntiyabashije kujyamo.

Alice Diop wayikoze, akoresha ubuhanga bwe mu gukora ‘documentaries ‘ yashingiye ku nkuru nyayo y’umugore ukomoka muri Senegal warezwe guta umwana w’uruhinja mu Ubufaransa ku nkengero z’inyanja ngo rupfe.

Doip yahimbye ‘Rama’ umwanditsi utwite wagiye mu mujyi wa Saint Omer gukurikirana urubanza rwe. Laurence (Akinwa na Guslagie Malanda) uyu mubyeyi Uba urimo kuburanishwa aba atuje bidasanzwe. Naho Kayije Kagame ukina ari ‘Rama’ aba afite ubwoba bukabije akurikiranye urubanza nubwo isura ye iba itabigaragaza.

Iyi Filime ikunzwe cyane ishingiye ku buryo aba bagore bombi babyitwaramo (CJ ).

Indi Filime iri muri izo 8 zakunzwe kurenza izindi dusangamo; ‘Close’ iyi Filime ivuga ku nkuru y’abasore babiri bo mu cyaro cyo mu bubirigi bari bafitanye ubucuti bukomeye, ariko nyuma bakajya kwiga ku ishuri rishya agakungu kabo kagatuma ubucuti bwabo burangira uburyo aba bana babaho ku gitutu no kibazwa na bagenzi babo nibyo bibahindura burundu.

Indi Filime muri izo nayo yakunzwe ni iyiswe; ‘EO ‘ ivuga ku ndogobe yajyanywe mu kigo cyabagamo izindi ndogobe, ariko ntihatinde ahubwo umukinnyi w’ibanze muri iyi Filime afata urugendo yerekeza ahandi hakinirwaga amafirime . Uwahimbye iyi Filime icyamuteye kuyihimba gutya ni uburyo iyi ndogobe ibona kubura ubumuntu k’umuntu muri bagenzi be (n’umuntu ku indogobe).

Filime zakunzwe guhera uyu Mwaka w’i 2023 watangira, zigaragaramo; Holy Spider, The Worst Ones, Infinity Pool, Chapter 4 na Return to Seoul.

Izi zikaba rizo zisangwa ku rutonde rw’izirusha izindi gukundwa ku isi.

Kayije Kagame umusuwisikazi ufite inkomoko mu Rwanda, yamenyekanye akina yitwa ‘Rama’ muri filime yiswe ” Saint Omer”.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *