Ferwafa yaganirije Itangazamakuru: Ibyaranze Umwaka w’Imikino 2023/24 n’Urugendo rw’Amavubi rugana mu Gikombe cy’Isi 2026

Mu gihe Umwaka w’Imikino uri kugana ku Musozo, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa), ryakoranye Ikiganiro n’Itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Gicurasi 2024.

Iki kiganiro cyahurije Impande zombi kuri Grand Legacy Hotel i Remera mu Mujyi wa Kigali, cyari kiyobowe n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Munyantwali Alphonse n’Umunyamabanga w’iri Shyirahamwe, Kalisa Adolphe.

Kiri mu Mujyo Ferwafa yihaye, aho buri Mezi Atatu (3) iganiriza Itangazamakuru by’umwihariko ryiganjemo iry’imbere mu gihugu.

Muri iki kiganiro cyamaze hafi Iminota 140, cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirebana n’Ubuzima bw’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.

Hibanzwe ku birebana na Shampiyona iri kugana ku Musozo, Igikombe cy’Amahoro, Imikoranire n’Uruganda rukora Ibikoresho bya Siporo (Masita), Imyinjirize y’Abafana ku Bibuga n’Umutekano kuri za Sitade, Ikiciro cya Kabiri, by’umwihariko n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi.

Agaruka kuri Shampiyona y’u Rwanda 2023/24, Umuyobozi wa Ferwafa, yashimye uburyo yagenze by’umwihariko urwego rw’imikinire rwazamutse.

Kubirebana n’Igikombe cy’Amahoro, Bwana Munyantwali yashimiye amakipe yakinnye Umukino wa nyuma uburyo yerekanye Umupira usukuye.

Uretse ibi, yashimye byimazeyo abafana bitabiriye uyu mukino, ashimangira ko iri Shyirahamwe rizakomeza gukora ibishoboka byose ngo urwego abakunzi ba ruhago bitabiraho kureba amakipe bakunda rukomeze kuzamuka.

Gusa, aha yasabye Itangazamakuru gukomeza gukorana bya hafi na Ferwafa mu rwego rwo gukangurira Abafana kwitabira Imikino.

Bimwe mu bibazo yabajijwe ku birebana n’Igikombe cy’Amahoro, byibanze ku gikombe cyahawe Rayon Sports WFC, ariko kigasangwa kitujuje ubuziranenge.

Bwana Munyantwali yagize ati:“Nibyo koko iki gikombe ntabwo cyari gifunze neza, turemera ko habayemo kutagisuzuma neza, ariko turizeza ko Umwaka utaha bitazasubira”.

Ashingiye kuri iyi ngingo, Munyantwali yavuze ko bafatanyije n’Uruganda rwa Masita basinyanye amasezerano y’imikoranire mu Minsi ishize, hari kunozwa uburyo uru Ruganda rwazajya rutanga ibikoresho bikoreshwa mu Mupira w’Amaguru mu Rwanda, ibi bikazakemura ibibazo birimo n’iki cy’Igikombe cyahawe Rayon Sports ndetse no gutanga Ibikombe bisa.

Kuri aya amasezerano kandi, Umunyamabanga wa Ferwafa, Kalisa, yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo hategurwe Imipira yihariye izajya ikinwa mu Marushanwa Ferwafa itegura, mu rwego rwo gukomeza kumurika isura nziza ya Ruhago Nyarwanda.

Habyalimana Marcel Matiku, Visi Perezida wa Ferwafa, yunzemo ko kuba Igikombe gitangwa ku Ikipe yatwaye Shampiyona n’icy’Amahoro bitaragira isura imeze kimwe, impamvu ariko uko bashyize hanze Isoko hakabura abuzuza ibisabwa, bityo ko Isoko bagiye kuryagura rikajya ku rwego Mpuzamahanga, ashingiye kuri ibi, akaba yizeye ko bizakemura iki kibazo.

Ku birebana n’uko Abafana binjira ku Bibuga, Ferwafa yavuze ko kugeza ubu ntakibazo giteje inkeke gihari, ariko ko hari ibigomba kunozwa, birimo no gukomeza guhugura abacunga Umutekano mu rwego rwo kujyana n’igihe Umupira w’Amaguru ugezemo.

Agaruka ku kiciro cya kabiri, Bwana Munyantwali yavuze ko kigomba gushyirwamo imbaraga, cyane ko kitaweho cyagaburira abakinnyi icya mbere.

Bimwe mu bibazo byakigaragayemo birimo nk’Ibibuga bitameze neza n’amafoto yagaragaye Inka zinyura mu Kibuga mu gihe cy’Umukino.

Kuri izi ngingo, yavuze ko hari ibigomba kunozwa n’ubwo bitakemukira rimwe, ariko hari n’ibiba byatewe n’uburangare, bityo ko bakeneye kongera kuganiriza abafite Amakipe, kubirebana n’uburyo Imikino yo ku kiciro cya kabiri igomba kwitabwaho.

Muri iki kiganiro, Ibibazo byinshi byibanze ku Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru, Amavubi.

Kugeza ubu, iyi kipe iyoboye Itsinda rya Gatatu iherereyemo, n’amanota 4 kuri 6 amaze gukinirwa.

Ni mu gihe muri Kamena uyu Mwaka, ifite imikino ibiri (2) yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cyo mu 2026 kizabera muri USA, Canada na Mexique, iyi ikaba izayihuza na Benin ndetse na Lesotho.

Muri iyi mikino, Ikipe y’Igihugu ya Bénin izakirira Amavubi kuri Félix Houphouet Boigny Stadium (Côte d’Ivoire) tariki ya 6 Kamena, mu gihe iya Lesotho izakirira Amavubi kuri Moses Madidha Stadium (Afurika y’Epfo) tariki ya 11 Kemana.

Mu rwego rwo gukomeza kongerera Imbaraga iyi Kipe, Munyentwali yavuze ko bateganya ko tariki ya 20 iyi Kipe izahamagarwa igatangira kwitegura iyi mikino, ndetse hakaba hari na bamwe mu bakinnyi bashya bashobora kuyigaragaramo mu bihe biri mbere, hashingiwe ku biganiro biri gukorwa n’impande zitandukanye.

Amafoto

Image
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Munyantwali Alphonse

 

Image
Umunyamabanga wa Ferwafa, Kalisa Adolphe

 

Image

Amavubi ayoboye itsinda C n’amanota 4 kuri 6.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *