Dynamo BBC yagaruwe muri BAL nyuma yo kwanga gukina yambaye Imyenda yanditseho Visit Rwanda

Ikipe ya Dynamo Basketball Club yo mu Burundi, yagarutse mu mikino ya Basketball Africa League (BAL) nyuma yo gusezererwa muri iri rushanwa ku mpamvu z’uko yari yanze gukina imikino yamabye Imyenda yanditseho Visit Rwanda.

Amakuru y’igaruka muri iri Rushanwa kwa Dynamo, yatangajwe n’Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC dukesha iyi nkuru, nacyo kivuga ko gikesha amakuru yizewe ava mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Ntare Rushatsi.

Dynamo BBC yatewe mpaga kuri iki Cyumweru, nyuma yo kwanga gukina Umukino wa kabiri wari kuyihuza na FUS Rabat yo muri Maroke.

N’ubwo yari yatsinze Umukino wa mbere wari wayihuje na Cape Town yo muri Afurika y’Epfo ahari kubera iri jonjora, yanze gukina uyu mukino k’itegeko ry’abayobozi b’u Burundi, bayibwiye ko itemerewe gukina yambaye Imyenda yanditseho Visit Rwanda.

Gusa, umukino yatsinzemo Cape Town, yari yawukinnye iri jambo riri ku Myenda yambarwa n’amakipe akina iyi mikino, ryahijwe ritagaragara.

Visit Rwanda, ni umwe mu baterankunga b’imena b’iri Rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya kane, nyuma y’uko ritangirijwe mu Rwanda mu 2021.

Nyuma y’ibiganiro byahuje abarebwa n’ikipe ya Dynamo BBC, amakuru yizewe yatanzwe n’umukozi muri Perezidanse y’u Burundi, yemeje ko iyi kipe igiye gusubira muri Afurika y’Epfo gukomeza gukina iyi mikino.

Aya makuru kandi yahamijwe na bamwe mu bayobozi b’amakipe atandukanye mu Burundi nk’uko Ikinyamakuru BBC dukesha iyi nkuru cyakomeje kibitangaza.

Igamije kumenya niba ibivugwa aribyo, iki Kinyamakuru cyavuze ko cyavugishije ubuyobozi bwa Dynamo, busubiza ko bategereza, ariko ko ikipe ikomeje imyitozo yo kuzakina umukino ukurikira.

Mu gihe aya makuru yaba ari impamo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024, Dynamo BBC izatana mu mitwe na Petro de Luanda yo muri Angola, ku isaha ya saa Moya z’Umugoroba.

Twibutse ko mu rukino rwa mbere, Dynamo yari yatsinze ikipe ya Cape Town Tigers amanota 86 kuri 73, mu gihe ku Cyumweru yari yatewe mpaga na FUS Rabat yo muri Maroke.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *