Oppositional defiant disorder ni indwara yibasira cyane cyane abakiri bato, ikabatera kutumvikana ndetse no Kwigumura ku babyeyi nabayobozi buyidwaye.
Iyi ndwara ya Oppositional defiant disorder (ODD), ikunze gutera kurakara, guhora, gutongana no gusuzugura ababyeyi n’abandi bayobozi.
ODD itera kandi gutukana no gushaka kwihorera, ikunze kandi gutera kwigumura kubyemezo bifatiwe uyirwaye.
Ibi bibazo byamarangamutima n’imyitwarire biterwa niyi ndwara, bitera ibibazo bikomeye m’ubuzima bw’umuryango, ibikorwa byimibereho, ishuri nakazi.
Abahanga mu buvuzi bo mu ivuriro rya Mayo Clinic, batanga Inama ko niba udwaje iyi ndwara umwana ukiri muto utagomba kubyihererana cyangwa ngo utoteze uyirwaye, ahubwo wakegera inzobere mu buzima bwo mu mutwe ninzobere mu iterambere n’imikurire y’abana bakagufasha kuko itera ibibazo bikomeye iyo itavuwe ngo ikire.
Mukuvura iyi ndwara, hifashishwa ibikorwa byo kuganiriza uyirwaye ndetse no kwiga ku buzima bwe bwa buri munsi agafashwa gahoro gahoro, Hari kandi ubuvuzi bukoresheje imiti ndetse nubuvuzi buhangana ni bibazo byo mumutwe bukorwa naba Ganga binzobere muri byo.
Iyi ndwara igira ibyiciro bitatu bitewe nogihe uyirwaye ayimaranye ndetse nimibereho abayemo.
- Ikiciro cya mbere cyiyi ndwara uyirwaye agaragaza I bimenyetso byayo mugice cyimwe cyaho abari wa m’ubuzima bwa buri munsi, nko kw’ishuri, murugo, mukazi nahandi, aha biragorana kuyitahira.
- Ikiciro cya kabiri uyirwaye we agaragaza Ibimenyetso mu hantu nibura habiri muho abarizwa.
- Ikiciro cya gatatu ho biba byarengereye kuko nibura uyirwaye agaragaza Ibimenyetso muhantu hatatu cyangwa hejuru yaho.
NI IBIHE BIMENYETSO BIYIRANGA?
Rimwe na rimwe bijya bigorana gutandukanya amarangamutima yihariye y’umwana niyi ndwara itamenyerewe mu matwi ya benshi ya ODD.
Gusa, uko umwana akura niko ibimenyetso byigaragaza ku bwinshi.
Ibimenyetso mpuruza byiyi ndwara bimara amezi agera kuri atandatu ibi bituma uyirwaye agaragaza imyitwarire mibi haba mubo babana, kw’ishuri, mukazi, ndetse no m’ubuzima busanzwe birimo:
Umujinya no kurakara
Udwaye iyi ndwara aba avoma hafi, kandi iyo yarakaye biragorana ko yacururuka.
Aratongana kandi ntabwo aba ashobotse
Ufite iyi ODD akunze gutongana nabakuze ndetse nabamuyobora. Akunze kwanga gushyira mubikorwa imyanzuro yafatiwe atabishaka, akunda gusetsa ndetse no kurakaza abandi kubushake, Rimwe na rimwe ntiyihanganira amakosa yabandi.
Kwangana no kwihorera
Avugira aho kandi akanavuga amagambo mabi iyo yarakaye, akunda kubabaza amarangamutima yuwamuhemukiye m’ubwengekugeza abonyeko ababaye.
IBITERA IYI NDWARA?
Nta kintu kihariye ubushakashatsi buragaragaza gitera iyi ndwara gusa ishobora guterwa n’impamvu zo mu buryo bubiri.
Imiterere kamere
Aho iterwa nimimerere ya muntu kugiti cye binahura muburyo bw’imikorere yubwonko bwe.
Sosiyete
Aho umwana akurira ndetse n’uburyo umwana arerwamo bishobora gutiza umurindi indwara ya Oppositional defiant disorder.
NI IZIHE NGARUKA ZIKOMEYE ZA ODD?
Ababana ni indwara ya ODD bakunze kwibasirwa cyane mumiryango, ibi biterwa no kutumvikana nababana nabo haba mukazi, mw’ishuri, m’umuryango nahandi henshi, bagira kandi imyitwarire ibaganisha ku guhura nibihano ndetse no kwanga.
Zimwe mungaruka za ODD:
- Kudatsinda mw’ishuri
- Kutumvikana na sosiyete
- Kwigumura ku mategeko
- Kwiyahura
- Imyitwarire mibi
- Guhanwa kubwo kwitiranya Indwara no kudashoboka
- Izindi ndwara nka Attention-deficit/hyperactivity disorder (ADHD)
- Agahinda gakabije
WAKORA IKI WARWAJE IYI NDWARA CYANGWA WAYIRWAYE.
Mu gihe warwaje cyangwa warwaye iyi ndwara ni ngombwa ko wihutira kujya kwa muganga itarakomera, wamenya ko uyirwaye cyangwa uyirwaje yaramaze gushinga imizi nabwo ntucike intege.
Egera abavuzi kabuhariwe mu guhangana ni indwara zo mumutwe, irinde guha akato uyirwaye, ganira nanabyeyi kenshi niba uyirwaye niba uyirwaje ganiriza umwana kenshi kandi umuhe ijambo uko arishaka.