Ibaruwa Umwami YUHI V MUSINGA yandikiye umukobwa we wabaye umukirisitu, Yandikiwe i Nyanza ku wa 5 Mutarama 1930, ayandikira umukobwa we MUSHESHIMBUGU wari muka RWAGATARAKA .
Iyi baruwa Musinga yayanditse abifashijwemo na Rugengamanzi wari umunyamabanga we, anamufasha mu buryo bwose bushoboka ngo ishyirwe mu rurimi rw’Igifaransa ngo n’Ababiligi izabagereho.
Navumye umwana wanjye uwo ari we wese uzaba umukirisitu, ntakazagire icyo atunga, azabure aburanirwe, ntagashyukwe kandi naba ari umukobwa ntakabyare!
Azangwe n’umwami wo ku isi ndetse n’umwami wo mu ijuru (Nkuba). Ntakabone amata ku mututsi, ntakabone amata ku muhutu. Azavumwe n’uwo ari we wese uzi kuvuma.”
Nzakwanga kurusha uburozi bwishe mukuru wanjye Munana,nzakwanga kurusha mugiga yishe abana banjye Rudacyahwa na Munonozi.
Fungura amatwi yawe wumve neza, hitamo kunkunda, gukunda ubuzima bwawe cyangwa gukunda Rwagataraka.
Ndakubwiza ukuri, nuramuka ubaye umukirisitu njye nawe ntituzongera kubonana, umbwira icyo utekereza, umbwira ikikuri ku mutima wawe, kandi nuramuka udashatse kunsubiza nzabimenya (ibyawe) nkoresheje abantu banjye.
Inkuru yarangiriye aha?
Igisubizo yamuhaye ni ikihe?