DR-Congo: Bite ku hazaza h’Ubutumwa bw’Ingabo za EAC?

Abakurikiranira hafi ibibera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, basanga ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ziri muri icyo gihugu zikwiye guhabwa igihe gihagije, kugira ngo zifashe Abanyekongo gusubiza ibintu mu buryo ariko nanone ibyo bikajyana no kotsa igitutu ubutegetsi bwa DR-Congo kugira ngo haboneke umuti urambye binyuze mu biganiro bya Politiki.

Amezi 6 arashize ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zigeze muri DRC, mu bikorwa byo gufasha icyo gihugu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwacyo.

Umunyamategeko, Gasominari Jean Baptiste ukurikiranira hafi ibibera muri aka Karere, asanga nyuma y’amezi 6 izo ngabo zimaze gukora akazi keza ku buryo zikwiye kongererwa igihe mu nyugu z’umutekano w’Abanyekongo ndetse n’uw’ibihugu by’Akarere birimo n’u Rwanda.

Mu ruzinduko aherukamo mu Rwanda mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kane, Perezida wa Kenya William Ruto nawe yavuze ko ibikorwa by’ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri DRC bitangiye gutanga umusaruro.

Ibi kandi byashimagiwe na Perezida Paul Kagame gusa yongeraho ko hari byinshi bigikeneye gukorwa.

Igiteye impungenge bamwe rero ngo ni uko kugeza ubu ubutegetsi bwa Kinshasa bwanze ibiganiro bya politiki kandi ari cyo cyagombaga gukurikiraho nyuma y’uko M23 ivuye mu bice yari yarigaruriye ikabisigira ingabo za EAC.

Icyemezo cyo kohereza ingabo z’Akarere muri DRC cyafashwe n’inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yabaye muri Kamena umwaka ushize.

Ingabo za Kenya zimaze iminsi muri DR-Congo mu butumwa bwo kurwanya Imitwe yitwaje intwaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *