Cricket: Malawi yegukanye Igikombe cya Diviziyo ya 2 mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu ya Malawi yegukanye Igikombe cya Diviziyo ya kabiri itsinze iya Kenya, mu mikino y’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje Imyaka 19 mu Bangavu.

Malawi yegukanye iki gikombe itsinze Kenya ku kinyuracyo cya Wiketi 2 (2 Wickets).

Uyu mukino w’ishiraniro wakinwe kuri uyu wa kabiri, ubwo hasozwaga iyi mikino yari imaze hafi Icyumweru ibera i Kigali, mu bibuba bitandukanye birimo Ikibuga mpuzamahanga cy’i Gahanga n’icyo muri IPRC ya Kigali.

Kenya yatangiye umukino ishyiraho amanota, isoza Overs 20 izitsinzemo amanota 109.

Bitandukanye n’uko yatangiye umukino, Malawi itahabwaga amahirwe yo kwegukana iri rushanwa, yakoze mu Jisho Kenya, isoza Overs zayo 20 itsinze amanota 110, mu gihe Kenya yakuye mu Kibuga abakinnyi bayo 8. 

Bityo, iyi Kipe yo mu Majyepfo y’Afurika, yegukana iri rushanwa icyo ku kinyuranyo cya Wiketi 2.

N’ubwo Malawi yatwaye iki gikombe, ntabwo byabujije Kenya kuzamukana nayo muri Diviziyo ya mbere, aho zombi zasanze amakipe y’Ibihugu arimo; U Rwanda, Zimbabwe, Uganda, Tanzania, Nigeria na Namibia.

Ibi bihugu byombi, guhera tariki ya 20 kugeza ku ya 30 Nzeri (9) 2024, bizahatanira itike imwe gusa, yo kuzahagararira Umugabane w’Afurika mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi giteganyijwe Umwaka utaha.

Imikino yo gushaka iyi tike, izabe i Kigali mu Rwanda.

Mu Mwaka ushize, u Rwanda rwari rwabonye iyi tike mu mikino yakiniwe muri Afurika y’Epfo, aho rwayibonye rutsinze Uganda ku mukino wa nyuma.

Urutonde rw’uko Ibihugu byasoje iyi mikino bikurikirana

  1. Malawi 
  2. Kenya 
  3. Sierra Leone 
  4. Botswana 
  5. Mozambique 
  6. Eswatini 
  7. Lesotho.

Amafoto

May be an image of 2 people

May be an image of 1 person and text

May be an image of 1 person and text

May be an image of 4 people and text

May be an image of 2 people and text

May be an image of 2 people and text

May be an image of 2 people and text that says "CC MEN ST20 ST20 D CUP ON2 QUALIFIER rca M0ICC ICC CHAMPIONING CHAMPONNGWORLDCRCKET WORLD CRICKET CC ORLD CRICKET ICC T20 WORLD WORLDCUP CUP AFRICA DIVISON2 QUALIFIER ISWATIN SWAT SW C EN'ST20 D CUP N2 QUALIFIER rca eedo das ดน้รย"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *