“Ni 5000 Frw gusa hamwe na Canal+” Abakunzi ba Ruhago y’i Burayi bashyizwe igorora

Ikigo cy’Abafaransa gicuruza Amashusho, Canal+, binyuze mu Ishami ryacyo ryo mu Rwanda Canal+Rwanda, bashyize igorora abakunzi b’Umupira w’Amaguru by’umwihariko abihebeye Shampiyona zo ku Mugabane w’u Burayi, binyuze muri Poromosiyo bise “Back to Football”.

Igamije ko abakunzi ba Ruhago mu Rwanda bava mu bwigunge bakareba imikino bikundira kandi ku giciro cy’inseko, Canal+Rwanda yatangiye Poromosiyo yatangiye kuri uyu wa 27 Kanama kugeza ku ya 22 Nzeri 2024.

Iyi Poromosiyo yatangajwe kuri uyu wa 27 Kanama 2024, mu kiganiro cyahuje ubuyobozi bwa Canal+Rwanda n’Itangazamakuru, cyari kitabiri n’Umuyobozi wa Canal+Rwanda, Sophie Tchatchoua.

Muri iyi Poromosiyo izamara iminsi 27, Umukiriya mushya uzinjira mu muryango w’abatunze Dekoderi ya Canal+, azahita ahabwa ifatabuguzi rya Zamuka, ku mafaranga Ibihumbi Icumbi (10,000 Frw) gusa, aya azaba akubiyemo Dekoderi, Igisahani, Umugozi wa Metero 20, Tekomande ndetse na Insitarasiyo.

Ku basanzwe ari abafatabuguzi, kongeramo abonema muri Dekoderi yawe, bizajya biguhesha iminsi 15 y’inyongera ureba amashene ari kuri Buke (Bouquet) y’Ubuki, iyi ikaba ibonekaho Imikino yose ya Shampiyona zo ku Mugabane w’u Burayi.

Iyi Poromosiyo irareba abakiriya bose ba Canal+, yaba abashya ndetse n’abasanzwe ari abakiriya b’iki kigo kiyoboye ibindi mu Rwanda muri Siporo.

Bimwe mu biguhishiwe hamwe na Shene za Canal+, harimo Shampiyona yo mu Bwongereza (English Primier League, iyo muri Esipanye (Laliga), iyo mu Budage (Bundesliga), iyo mu Bufaransa (League 1), iyo mu Arabiya Sawudite (Saudi Pro League), Imikino ya UEFA Champions League…

Ku bakunzi ba Filime Nyarwanda, hari Kaliza wa Kalisa ndetse na Sezo (Seison) ya Gatatu ya Filime ya The Bachelor izatangira tariki ya 10 Nzeri (9) 2024.

Image
Umuyobozi wa Canal+Rwanda, Sophie Tchatchoua.

 

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *