Amafoto: Abanyarwanda bitabiriye Imurikagurisha ryo muri Mozambique

U Rwanda rwitabiriye imurikagurisha i Maputo muri Mozambique, uyu muhango ukaba wayobowe na Perezida w’iki gihugu, Filipe Nyusi wanasuye ahamurikirwaga ibikorerwa mu Rwanda.

Muri iri murikagurisha, u Rwanda ruhagarariwe na bimwe mu bigo by’abikorera mu nzego zikora iby’ikoranabuhanga na serivisi.

Kuri uyu  wa Kabiri, wari umunsi wahariwe u Rwanda, “Rwanda Day”, Itorero Ikirezi Culture Dancing Troupe rya Ambassade y u Rwanda i Maputo ryasusurukije abahagarariye ikigo gishinzwe iterambere ry’ishoramari  n’ubucurizi mpuzamahanga muri Mozambique, ndetse n’abitabiriye imurikagurisha muri rusange.

Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’abarimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Col (Rtd) Donat Ndamagendetse n’Umuyobozi wungirije w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Kimenyi Aimable.

Abitabiriye iri murikagurisha bakaba bakunze cyane ibikorerwa mu Rwanda.

Iki gikorwa cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique, MINICOM na PSF. 

Iri murikagurisha rirakomeje rikaba rizasozwa tariki 1 Nzeri 2024.

Amafoto

Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi, yasuye ahamurikirwaga ibikorerwa mu Rwanda.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *