Ku Mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Werurwe 2023, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore mu Mukino wa Cricket, yashyikirijwe Ibendera ry’Igihugu mbere yo kwerekeza mu gihugu cya Nijeriya aho yitabiriye Irushanwa ‘NCF Women’s Invitational T20 Tournament’ ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Intoki wa Cricket muri Nijeriya.
Mbere yo gufata Rutemikirere saa Tatu za Mugitondo zo kuri uyu wa Gatandatu, yasize ihize ko izakora ibishoboka byose, ikisubiza iri rushanwa nk’uko yabigenje iryegukana mu Mwaka ushize w’i 2022.
Iyi kipe yashyikirijwe Ibendera ry’Igihugu mu Muhango wabereye kuri Sitade mpuzamahanga y’uyu Mukino yubatse i Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Kuri iyi nshuro, iri rushanwa rizitabirwa n’Ibihugu birimo; U Rwanda, Sierra Leone, Ghana, Cameroon na Nijeriya yanariteguye.
Mbere yo kurira Rutemikirere, Kapiteni w’iyi Kipe, Bimenyimana Marie Diane yasezeranyije intsinzi.
Ati: Iyi ntsinzi ndayishingira ko twiteguye neza kandi bihagije, ndetse twanagize umwanya wo kwiga ku bo tuzaba duhanganye.
“Yakomeje ashimira ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket ku mbaraga bashyize mu myiteguro yabo, asoza abizeza kutazabatetereza, ndetse n’Abanyarwanda muri rusange”.
Ku ruhande rw’Umutoza w’iyi Kipe, Leonard Nhamburo, yatangaje ko biteguye bihagije.
Ati:”Imyiteguro yabaye ntamakemwa. Umubare utari muke w’abakinnyi bakubutse mu gikombe cy’Isi cy’abatarengeje Imyaka 19 cyaberaga muri Afurika y’Epfo nawo uzadufasha muri iri Rushanwa twerekejemo”.
Ku bakinnyi bahamagawe, yabasabye gukora cyane kugira ngo bafashe abo basanzemo gukomeza kwesa imihigo nk’uko babyiyemeje.
Ku ikubitiro, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izatangira imikino y’iri Rushanwa icakirana n’Ikipe y’Igihugu ya Ghana.
This evening our women representative on the RCA Board Sonia Uwimana flagged off the Women's National cricket team that leaves tomorrow for the NCF Women's Invitational T20 Tournament in Lagos .@stevoem @Rwanda_Sports @AuroreMimosa @RwandaOlympic @TimesSportRW @rbarwanda pic.twitter.com/lnyR3w4rRa
— Rwanda Cricket Association (@RwandaCricket) March 24, 2023
Nyuma y’uyu mukino, ikazahura n’amdi makipe asigaye, hakazabarwa iyatsinze imikino myinshi nyuma y’uko buri kipe ihuye n’indi, ikaba ariyo yegukana iri Rushanwa.