Cricket: Ibihugu by’Afurika byiyemeje kuzamura “Umusaruro wo mu Kibuga” ku rwego Mpuzamahanga

0Shares

Hagati ya tariki 26 na 28 Mata 2024, u Rwanda rwakiriye Inama Mpuzamahanga y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Cricket muri Afurika “ICC Africa Regional Conference”, yabereye ku Ubumwe Grand Hotel.

Yafunguwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Bwana Niyonkuru Zephanie.

Yitabiriwe n’intumwa y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Cricket ku Isi ushinzwe iterambere ry’uyu Mukino muri Afurika, Patricia Kambarami, Uhagarariye Komite Olempike ku rwego rw’Isi, Madame Rwemalika Felicite, Komite Olempike ku rwego rw’Afurika, abayobozi b’Amashyirahamwe y’Umukino wa Cricket n’abandi..

Iyi nama yakiriwe n’u Rwanda ku nshuro ya mbere, yitabiriwe n’Ibihugu bikabakaba 20 birimo: Cameroon, Cote d’Ivoire, Eswatini, Ghana, Kenya, Lesotho, Mali, Malawi, Mozambique, Namibia, Nigeria, Seychelles, Sierra Leone, South Africa, St. Helena, Tanzania, Botswana, Uganda, Zimbabwe n’u Rwanda.

Bimwe mu byagarutseho muri iyi nama, harimo kurebera hamwe uruhare rw’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Cricket ku Isi mu gufasha Ibihugu by’Afurika gutera imbere ndetse n’imbaraga zashyirwa mu gukomeza kugeza uyu mukino kuri bose.

Kugira ngo ibi bigerweho, abitabiriye iyi nama biyemeje gukora ibishoboka byose uyu mukino ukaganwa n’abaterankunga, kuko utatera imbere uru rwego rutabigizemo uruhare.

Hari kandi gukora n’Inzego bwite za Leta ibi bihugu bibarizwamo, hagamijwe kugeza Umukino wa Cricket ku rwego mpuzamahanga. Ibi kandi, abitabiriye iyi Nama bifuje ko byagirwamo uruhare n’Ikigega Olempike.

Ntabwo ari ukugeza Cricket ku rwego mpuzamahanga binyuze mu miyoborere myiza gusa, ahubwo harimo by’umwihariko no kwitwara neza mu Kibuga.

Mu kiganiro n’Intangazamakuru nyuma y’iyi Nama, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda, Stephen Musaale yagize ati:“Kwakira Inama nk’iyi ku gihugu cyacu bivuze byinshi. Bitwereka ko uruhare Igihugu kigira mu guteza imbere Siporo, rubonwa n’Amahanga”.

Yunzemo ati:“Mu rwego rw’Ubukungu, abitabiriye iyi Nama bazinjiriza Igihugu, ibi bikaba bizafasha mu rugendo rw’Iterambere, by’umwihariko Umukino wa Cricket ubigizemo uruhare”.

“Ngarutse ku cyo kwitega kubijyanye na Cricket, twe nk’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda, iyi Nama izadufasha gukomeza kureba ahari ibitaranozwa hagamijwe ejo hazaza h’uyu Mukino”.

“Bimwe mu by’ibanze, harimo gushakira abakinnyi imikino ihagije binyuze mu Marushanwa twemeranyijwe gushyirwaho, hari gushyira za Shampiyona mu Bigo by’Amashuri by’umwihariko hakibarwa ku bakiri bato”.

Bwana Musaale yasoje agira ati:“Turashimira Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Cricket muri Afurika (ICC Africa) kuba yarahisemo Igihugu cyacu ngo cyakire iyi Nama. Turizeza ko tuzakomeza gufungurira Amarembo abatugana mu rwego rwo kubaka Igihugu cyacu”.

Amafoto

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Bwana Niyonkuru Zephanie

 

May be an image of 9 people, table and text

May be an image of ‎1 person, dais and ‎text that says "‎ل CHAMPIONIN ICC AFR CON Africa 4.0- -Propelling Afric Objectives. Outc 수탁 S Kigali F MICC WORL CHAMPONINO NoRLD ORL3CRONET וחסה rca CC AFRICA REGIONAL CONFERENCE 2024 Kigal Reranda‎"‎‎

May be an image of 3 people, dais and text that says "NAL M0ICC CHIAMPIONING OUMPONNCWORDCRIONT WORLD CRICKET rca ICC AFPICA REGIONAL ChAS co NCE 2024 Global Excellence: olidarity" Africa4.0-PropellingA Africa 4.0- Propelling Afri Objectives Bodies (NGB) Global Excellenc Olympic ithOlympicSolidarty" Solidarity" 2024"

May be an image of 9 people, lighting, table and text that says "3인제 SICC ICCAFRICAREGIONAL ICC AFRICA REGIONAL CONFERENCE 2024 GICC ICC CAFRICAREGIONAL AFRICA REGIONAL CONFERENCE CONFERENCE2004"

May be an image of 3 people, dais and text that says "D 1GICC rca CC AFRICA REGIONAL CONFERENCE 2024 Africa 4.0- Propeli Objanh National Governing Bodies (NGB) to Global Excellence: come. and Collaboration with Olvmpic Solidarity ICC ca ICC AFRICA REGIONAL CONFERENCE နြမားမို်သ ma ซ็อ"
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Komite Olempike y’u Rwanda, Rugigana Jean Claude, n’umwe mu bitabiriye iyi nama.

 

May be an image of 1 person, dais and text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *