Ku bufatanye bwa Minisiteri ya Siporo mu Rwanda (MINISPORTS) na Komite Olempike y’u Rwanda (RNOSC), Isyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA), ryateguye Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, iri Rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro yaryo ya 10.
Iri Rushanwa ryiswe T-20 International Women’s Tournament, rizitabirwa n’Ibihugu 8 birimo; Uganda, Kenya, Nijeriya, Malawi, Zimbabwe, Kameroni, Botswana n’u Rwanda ruzaryakira.
Rizakinirwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Umukino wa Cricket kiri i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Guhera tariki ya 30 Gicurasi kugeza ku ya 08 Kamena 2024, Amakipe izaba yegurana, by’umwihariko Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, izaba irwana ku gikombe yegukanye Umwaka ushize itsinze Ikipe y’Igihugu ya Uganda, ubwo iri Rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya 09.
Nyuma y’uko rishimwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Cricket ku Isi (ICC), Ibihugu byinshi byatangiye kwitabira iri Rushanwa ryo Kwibuka, aho kuri iyi nshuro, Ibihugu bya; Zimbabwe, Kameroni na Malawi, biryitabiriye ku nshuro ya mbere.
Ku nshuro 9 rimaze gukinwa, Ikipe y’Igihugu ya Uganda niyo imaze kuryegukana inshuro nyinshi (4), ikurikirwa na Kenya imaze kuritwara (3), mu gihe u Rwanda na Tanzaniya byaritwaye Inshuro 1.
Amafoto yaranze Irushanwa ry’Umwaka ushize