Rwanda: Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya USA bakiriwe muri Village Urugwiro

Perezida Kagame yakiriye abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bayobowe na Bruce Westerman, uyobora Komisiyo y’Umutungo Kamere.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko Perezida Kagame yakiriye izi ntumwa z’Inteko ya Amerika, kuri uyu wa Kabiri. 

Ibiganiro by’impande zombi, byibanze ku rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda mu myaka 30 ishize, inzego u Rwanda na Amerika zifatanyamo ndetse n’ibibazo bireba Umugabane n’Isi muri rusange.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *