Koga: Abakinnyi basaga 170 bategerejwe mu Irushanwa Mpuzamahanga ryateguwe n’Ikipe ya “Mako Sharks”

Ikipe ya Mako Sharks, yateguye Irushanwa Mpuzamahanga ry’umukino wo Koga yise, Mako Sharks Summer Invitational Swimming Championship.

Iri Rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya kabiri, riteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 01 Kamena no ku Cyumweru tariki ya 02 Kamena 2024.

Kugeza ubu, Abakinnyi 179 bavuye mu Makipe 7 arimo 4 yo mu gihugu cya Uganda, bamaze kwiyandikisha bemera kuzarihatanamo.

Nk’uko byagenze mu Mwaka ushize, Pisine y’Ishuri rya Green Hills Academy riherereye i Nyarutarama niyo izaryakira.

Mu gihe cy’Iminsi 2, Irushanwa rizajya ritangira guhera saa 09:00 za Mugitondo, kugeza saa 04:00 z’Igicamunsi.

Aya makipe 7 azitabira iri Rushanwa, arimo ikipe ya Mako Sharks Swimming Club (RWANDA), Whales Swim Academy Entebbe (UGANDA), Silverfin Academy Swim Club (UGANDA), Aquatics Academy Kampala (UGANDA), Hertz Swim Club (UGANDA), Cercle Sportif de Karongi (RWANDA) na Kigali Sporting Club (RWANDA).

Abakinnyi bari hagati y’Imyaka 8 no munsi yayo, 9-10, 11-12, 13-14 na 15 kuzamura, bazarushanwa mu Nyogo zitandukanye, by’umwihariko na Relay ikundwa n’abatari bacye.

Mako Sharks Summer Invitational Swimming Championship, n’Irushanwa ritegurwa rigamije kwimakaza Ubuvandimwe muri Siporo by’umwihariko mu bakinnyi bo mu bihugu byo muri aka Karere no kurushaho gufasha abakinnyi b’Umukino wo Koga kubona Amarushanwa abakura ku rwego rumwe akabageza ku rundi.

Inyogo zizogwa zirimo; Freestyle 50m, 100m, 200m, 400m, Backstroke 50m, 100m, Breaststroke 50m, 100m, 200m, Butterfly 50m, 100m, Individual Medley 100m, 200m, Relays 4X50m Mixed Medley Relay Open, iyi ikazakinwa n’ikipe igizwe n’abakinnyi 2 b’abakobwa na 2 b’abahungu, 4X50m Freestyle Relay Open, iyi izakinwa n’ikipe y’abakinnyi 4 b’abakobwa n’abakinnyi 4 b’abahungu.

Iri Rushanwa rikinwa buri uko Umwaka utashye guhera mu Mwaka ushize, by’umwihariko mu Kwezi kwa Kamena (6).

Agaruka kuri iri Rushanwa, Umuyobozi w’Ikipe ya Mako Sharks, Bwana Bazatsinda James yagize ati:“Iri Rushanwa rigamije by’umwihariko gufasha abakinnyi kugaragaza Impano zibarimo. No gufasha abakinnyi bakiri bato kugera ku rwego Mpuzamahanga, bidasigaye no gufasha abarikina kugira Ubuzima buzira Umuze”.

Bwana Bazatsinda yasoje agira ati:“Abakunzi b’Umukino wo Koga bazaze twifatanye kwihera Amaso urwego Umukino wo Koga ugezeho mu Rwanda, cyane ko kwinjira bizaba ari Ubuntu”.

Amafoto

Umuyobozi w’Ikipe ya Mako Sharks, Bwana Bazatsinda James.

 

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *