Ikipe ya Rayon Sports FC yaraye inaniwe kwinjira mu mikino y’amatsinda y’amarushanwa ya CAF Conferations Cup ku nshuro ya kabiri, nyuma y’uko isezerewe na Al Hilal Benghazi yo muri Libya kuri penaliti 4-2, mu mukino wakiniwe kuri Sitade yitiriwe Pelé i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.
Amakipe yombi yagiye muri penaliti nyuma y’uko iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye aguye miswi y’igitego 1-1 nk’uko byari byagenze mu mukino ubanza wakinwe mu Cyumweru gishize.
Al Hilal Benghazi yakinaga nk’ifite icyo yizeye mu gutera penaliti, yaje kubyerekana kuko yatsinze penaliti zayo enye zikurikiranya, mu gihe Rayon Sports yabanje guhusha ebyiri za mbere.
Ni umukino watangiranye igihunga ku ruhande rwa Rayon Sports, kuko nyuma y’ubwumvikane bucye bwa ba myugariro barimo Rwatubyaye na bagenzi be, Al Hilal Benghazi yahise ifungura amazamu ku munota wa mbere w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Al-Muraimi ku mupira wari utewe na Kelvin Ezeh.
Nyuma yo gutsindwa iki gitego, Rayon Sports yabaye nk’icitse intege, kuko itiyumvishaga uburyo igiye gukina yishyura mu gihe yari iri imbere y’abafana bayo.
Gusa, ku munota wa 20 w’umukino, binyuze mu butatu bw’abakinnyi bagizwe na Aruna Majaliwa, Rashid Kalisa na Heritier Luvumbu bongeye kugarura Rayon Sports mu mukino nyuma yo kuganza hagati ha Al Hilal Benghazi.
Uku kuganza hagati mu kibuga kwa Rayon Sports, kwaje kuyibyarira umusaruro kuko ku munota wa 38 w’umukino, yaje kwishyura igitego yari yatsinzwe.
Iki gitego cyatsinzwe n’Umugande Joachim Ojera warekuriye mu izamu Umutwe umeze nk’inyundo, abakunzi ba Rayon Sports bari basendereje Sitade bajya mu birere.
Ni igitego cyataje impaka ku ruhande rwa Al Hilal Benghazi, kuko yavugaga ko cyinjiye hari umukinnyi wayo wari wakorewe ikosa ndetse anaryamye hasi mu kibuga.
Cyakurikiwe kandi n’amakarita abiri atukura yahawe bamwe mu bagize itsinda ry’abatoza ba Al Hilal Benghazi.
N’ubwo amakimbirane yari yose, uyu musaruro niwo wajyanye impande zombi mu karuhuko k’igice cya mbere.
Igice cya kabiri cyatangiye Rayon Sports ishaka kubyaza umusaruro kuba iri gukinira mu rugo, ariko ba myugariro ba Al Hilal Benghazi bayibera ibamba.
Ku ruhande rwa Al Hilal Benghazi, kizigenza Ezzedin Amer Faraj yakomeje kugaragaza ko ari umukinnyi ngenderwaho ndetse akaba yacungirwaga hafi n’abakinnyi ba Rayon Sports.
Ku munota wa 65 w’umukino, Rayon Sports yabonye amahirwe yo kunyeganyeza inshundura nyuma y’uko Heritier Luvumbu acunze uguhagarara nabi k’umunyezamu wa Al Hilal Benghazi, gusa ku bw’amahirwe macye umupira ufata igiti k’izamu.
Amafoto