Burera: Uruganda rw’Amazi rwitezweho gukemura ibura ryayo mu baturage

0Shares

Mu gihe mu Karere ka Burera hari abaturage banyotewe no kubona amazi meza mu duce batuyemo, ubuyobozi burabizeza  ko hari umushinga mugari w’uruganda rw’amazi rugiye kubakwa vuba muri aka Karere bikazafasha mu gukemura iki kibazo.

Bamwe mu baturage bomu Kagari ka Ndago mu Murenge wa Rusarabuye bagaragaza ko bafite ikibazo gikomeye cyo kutagira amazi meza muri rusange, gusa bagaca umurongo ku rwunge rw’amashuri rwa Ndago na rwo rwugarijwe n’iki kibazo.

Basaba ko bakwegerezwa amazi meza bagahera kuri iki kigo cy’amashuri cya Ndago kuko byarinda abana babo kurwara indwara baterwa no gukoresha amazi mabi.

Nubwo bwose hari ikibazo cy’amazi mu bice bimwe na bimwe by’Akarere, amashuri afite umwihariko kuko aba afite abana benshi nk’uko byagarutsweho na Alphonsine Mukarutwaza umwe mu bayobora amashuri muri aka Karere.
Umuyobozi w’aka Karere, Mukamana Soline yijeje aba baturage ko iki kibazo kirimo gushakirwa umuti urambye.

Kuri ubu Akarere ka Burera kari ku ijanisha rya 53 mu kwegereza amazi meza abaturage, nubwo bwose kavuga ko Umurenge wa Rugengabari wose nta mazi meza ugira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *