Burera: Bacakiwe na Polisi bafite Umufuka urimo Ibiro 16 by’Urumogi

0Shares

Tariki ya 24 Gicurasi 2023, ahashyira saa Tanu z’Amanywa (11:00), Umugabo n’umugore bo mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru y’Igihugu, bafashwe na Polisi nyuma yo guhururizwa n’abaturage bari bababonye bafite Umufuka wasanzwemo Urumogi rupima ibiro 16.

Aba bafashwe batwaye Urumogi yari Umugore w’Imyaka 28 n’Umugabo w’Imyaka 26 bafatiwe mu Murenge wa Gatebe, Akagari ka Rwasa mu Mudugudu wa Kajerijeri.

Ushinzwe guhuza ibikorwa by’abaturage na Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chef Superintendent of Police, Alexi Ndayisenga yavuze ko aba bantu bafashwe nyuma y’uko Polisi ihawe amakuru n’abaturage bo mu Kagari ka Rwasa bavuga ko babonanye abantu Umufuka bikekwako urimo Ibiyobyabwenge.

SP Alexi Ndayisenga yagize ati:”Mu gikorwa cyo kubafata cyahise gitegurwa, Polisi ikihagera yarabasatse ibasangana Ibiro 16 by’Urumogi bari batwaye muri uwo Mufuka”.

“Bakimara gufatwa, biyemereye ko ibi Biyobyabwenge babivanye mu gihugu cya Uganda, bakaba babigurishga mu Karere ka Musanze”.

Abafashwe n’Ibiyobyabwenge bafatanywe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugiran go bakorerwe Dosiye.

Sp Alexi Ndayisenga yaboneyeho guha ubutumwa abijandika mu bikorwa birimo gutunda no kugurisha Ibiyobyabwenge, avuga ko badateze kwihanganirwa kuko bari kwangiza Ubuzima bw’abiganjemo Urubyiruko rubikoresha.

Ati:”Ibikorwa byo kubafata bizakomeza gukorwa kubufatanye n’inzego n’abaturage”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *