Kugeza ubu, Arsenal niyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’u Bwongereza aho irusha amanota 8 Manchester City iyikurikiye.
Bamwe mu bakurikirana umupira w’amaguru by’umwihariko iyi Shampiyona, bavuga ko Manchester City yihereye indege irimo n’abagenzi ikipe ya Arsenal bitewe n’abakinnyi yabahaye mu mpeshyi y’umwaka ushize.
Zincheko na Gabriel Jesus bombi bakiniraga Manchester City bombi baguzwe Miliyoni 75 z’Amayero berekeza i London/Londre bavuye i Manchester, usibye kuba bafasha Arsenal gutsinda banayifasha mu buryo bw’imitekerereze kuko bo igikombe bari kurwanira cya shampiyona y’u Bwongereza bazi uko gitwarwa nk’uko babikoze muri Manchester City bose bagitwara.
Bukayo Saka yerekanye inkunga ya Pep Guardiola mu kuba Arsenal iri kurwanira igikombe cya Premier League, asobanura umumaro wa Gabriel Jesus na Oleksandr Zincheko bavuye muri Manchester City mu mpeshyi y’umwaka ushize.
Aya magambo Bukayo Saka yayatangaje mbere y’uko ejo ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ikina na Ukraine mu mikino yo gushaka itike ya Euro ya 2024 izabera mu Budage.
Yagize ati:
Zinchenko yazanye ubuhanga ndetse yazanye byinshi cyane. Ushobora kubona uko akina n’uburyo agenzura umukino, ni umukinnyi w’indashyikirwa. Afite imico ikomeye y’ubuyobozi ndetse rwose anadufasha mu bice byose.
“Zinchenko na Gabriel Jesus batuzaniye imitekerereze yo gutsinda kandi kuri twe ni abakinnyi batwaye shampiyona. Mu bihe bigoye baba bazi uko byifashe bakadushyiramo imbaraga kuko dufite abakinnyi benshi bakiri bato. Mu by’ukuri badufasha cyane ku ruhande rw’ibitekerezo”.