BNR yatanze Umuburo ku Banyarwanda bishora mu Bucuruzi bw’Amafaranga yo kuri Murandasi

BNR ikomeje kuburira Abanyarwanda kwirinda kwishora mu bucuruzi bw’amafaranga kuri internet kuko ntamategeko y’imicungire yayo arajyaho mu Rwanda.

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yashimangiye ko ubucuruzi bw’amafaranga yo hanze [amadevize] bukoreshejwe ikoranabuhanga (Forex Trading) butemewe mu gihugu, igira inama abaturage yo kwirinda kubujyamo kuko ibihombo biri hejuru cyane.

Mu mwaka ushize urwego rugenzura lsoko ry’lmari n’lmigabane (CMA) mu Rwanda rwaburiye abashoramari ko hari abamamyi batangiye kwiyitirira ko batanga serivisi zijyanye n’iri soko ndetse n’izijyanye n’ubucuruzi bw’amadevize bukorewe kuri internet buzwi nka ‘Online Forex Trading’.

Ubu bucuruzi, akenshi usanga ababukora bifashisha imbuga bafunguye bagasaba abantu gufungura za konti bazajya babashyiriraho amafaranga, ariko bisaba ko ubanza gutanga amafaranga ndetse menshi bakajya baguha ubutumwa bw’ayo winjije.

Mu kukwemeza ko wabonye inyungu wohererezwa amadolari, wabara ukabona harimo inyungu ariko ayo wohererejwe ntafatika kuko bakwereka imibare gusa, ukabona urinjiza amadolari atandukanye ariko ntushobora kuyabikuza kuko atari konti zo muri banki.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 11 Gicurasi 2023, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yavuze ko mu Rwanda nta murongo uhari w’ubu bucuruzi, agira inama abantu yo kwirinda kubujyamo.

Ati “Icyo twagira inama abantu rero, mwirinde gushaka gukira kandi muri buhombe… Ni ukwirinda kubijyamo kuko nta murongo ufatika uhari kugeza, Capital Market Authority ishoboye gushyiraho umurongo niba koko byemewe”.

Rwangombwa yakomeje avuga ko kugeza ubungu nta gifatika cy’uko ubwo bucuruzi bw’amadevize bukora, aho bajya gucuruza ku rwego mpuzamahanga n’aho bakura amafaranga babwira abantu ko babungukira.

Ati:“Ibi bya Forex Trading kimwe na Cryptocurrency, turabwira abantu mwibijyamo harimo amanyanga menshi, nubijyamo itegure guhomba. Turagira abantu inama y’uko babivamo”.

Visi Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, we yatangaje ko ubucuruzi bw’amafaranga yo hanze [amadevize] bukoreshejwe ikoranabuhanga, butaremerwa mu Rwanda, ariko ikigo kibishinzwe [Capital Market Authority] kigikora isesengura ku byago birimo.

Ati “No mu bihugu byateye imbere ababikora bagomba kuba bafite ubumenyi kugira ngo ibigo bishinzwe kureberera isoko ry’imari bumve ko n’ubikora afite ubushobozi ndetse n’ababijyamo ashobora kubasobanurira. Mu gihe rero turagera kuri urwo rwego mu Rwanda, nagira ngo nsabe abantu kutabijyamo batabyumva neza kuko ibyago birimo n’ibihombo birimo biri hejuru cyane”.

Capital Market Authority (CMA) ni rwo rwego rusanzwe rufite mu nshingano ibijyanye no kurengera inyungu z’abashoramari ku lsoko ry’lmari n’lmigabane, guharanira ko riba isako riboneye, ribereye buri wese, rinyuze mu mucyo kandi rikora neza mu Rwanda.

Uru rwego kandi nirwo rufite mu nshingano gutanga ibyemezo n’impushya byerekeye guhamagarira, guteza imbere cyangwa kugurisha serivisi n’ibicuruzwa ku bashoramari bigendanye n’Isoko ry’Imari n’Imigabane.

Mu 2022, uru rwego rwavuze ko abamanyi bifashisha imbuga nkoranyambaga mu bucuruzi bw’amadevize ku ikoranabuhanga, ndetse ruburira abashoramari bashobora kugwa mu mutego.

Ruti:“lbyo bigo cyangwa abantu byiyitirira ko byemerewe gukorera mu Rwanda kandi byifashisha imbuga nkaranyambaga mu kwamamaza ibikorwa byabyo by’ishoramari. CMA iraburira abashoramaro ko itaratanga ibyemezo cyangwa impushya zerekeye gutanga serivisi z’ubuhuza mu by’ubucuruzi bujyanye n’amadevize bukorewe kuri murandasi kandi buri wese uzashora muri ubu bucuruzi azirengera ingaruka zavuka.”

Urwego rushinzwe ubugenzacyaha RIB, rwinjiye muri iki kibazo, rukora iperereza kandi hari abagiye babikurikiranwaho.

Uru rwego rwigeze gutangaza ko umuntu wese ugira uruhare mu gushishikariza abandi kwinjira mu bucuruzi bw’amafaranga, itegeko rizamukurikirana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *