Basketball: Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yerekeje i Luanda mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Afurika

0Shares

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Nyakanga 2023, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yahagurutse ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe yerekeza i Luanda muri Angola gukina imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Afurika.

Iyi mikino izatangira guhera tariki ya 08 kugeza ku ya 16 Nyakanga 2023.

U Rwanda rugiye muri iyi mikino ruhagarariye Akarere ka Gatanu (Zone5), nyuma y’uko mu Kwezi gushize (Kamena) rukuye itike i Dar es Salaam rutsinze u Burundi ku mukino wa nyuma.

Nyuma yo gukatisha iyi tike, rwashyizwe mu itsinda rya gatatu (Groupe C), rusangiye n’Ibihugu bya Maroke na Tuniziya.

Zimwe mu mpinduka iyi kipe ijyanye muri Angola, zirimo umutoza mukuru, aho Yves Murenzi usanzwe utoza UGB yasimbuye Mushumba Charles utoza IPRC Huye, wari wahaye uyu mwanya muri Gicurasi ubwo iyi kipe yiteguraga kujya muri Tanzaniya.

Murenzi yahawe izi nshingano nyuma y’uko umutoza wa mbere w’amakipe y’Igihugu y’u Rwanda, Umunyasenegal Sheikh Sarr ahisemo kuterekeza muri Angola, ahubwo agahanga amaso gutera ikipe y’Igihugu y’abagore yitegura gukina imikino nk’iyi mu kiciro cy’abagore iteganyijwe i Kigali guhera tariki ya 28 Nyakanga kugeza ku ya 06 Kanama 2023.

Muri iyi mikino ya nyuma igiye kubera muri Angola, Yves Murenzi azaba yungirijwe na Kenny Gasana ndetse na Aristide Mugabe.

Abakinnyi u Rwanda rwitwaje i Luanda

  • Ntore Habimana
  • William Robeyns
  • Olivier Turatsinze
  • Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza
  • Olivier Turatsinze
  • Dan Manzi
  • Steve Hagumintwari
  • Dieudonné Ndizeye
  • Dick Sano Rutatika
  • Cadeaux de Dieu Furaha
  • Gray Kendall
  • Patrick Ngabonziza
  • Emile Galois Kazeneza.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *