Basketball: Ikipe y’Igihugu yerekeje i Dar es Salaam mu mikino yo gushaka Itike y’Igikombe cy’Afurika

0Shares

Kuri uyu wa Kane, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu bagabo yahagurutse ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe yerekeza i Dar es Salaam, Tanzania gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika kizabera muri Angola mu Kwezi guhata (Nyakanga) guhera tariki ya 07 kugeza ku ya 16.

Iyi kipe yahagurukanye n’abakinnyi 13 bayobowe n’Umutoza w’Umunya-Senegal, Cheikh Sarr.

Biteganyijwe ko iyi mikino itangira tariki ya 17 ikazasozwa ku ya 23 Kamena 2023.

Amakipe 9 agize Akarere ka 5 ka Basketball ariyo; U Burundi, Djibouti, Egypt, Ethiopia, Kenya (ifite itike), u Rwanda, Somalia, South Sudan na Tanzania izaba yakiriye iyi mikino, azishakamo ikipe imwe rukumbi.

Iyi mikino ikinwa hagamijwe kuzamurira urwego abakinnyi bakinira amakipe y’Ibihugu byabo ariko ku Mugabane w’Afurika.

Gusa, abakinnyi babiri bakina hanze y’uyu Mugabane bashobora kwifashishwa, mu gihe abandi 10 basigaye bagomba kuba babarizwa kuri uyu Mugabane.

Abakinnyi bitabajwe n’Umutoza Cheikh Sarr

  • Ntore Habimana
  • William Robeyns
  • Olivier Turatsinze
  • Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza
  • Kenneth Wilson Gasana (C)
  • Dan Manzi
  • Steve Hagumintwari
  • Dieudonné Ndizeye
  • Dick Sano Rutatika
  • Cadeaux de Dieu Furaha
  • Osborn Shema
  • Gray Kendall
  • Patrick Ngabonziza.

Mu kwitegura iyi mikino, iyi kipe yakinnye imikino ibiri n’ikipe y’abakinnyi b’abanyamahanga bakina muri Shampiyona y’imbere mu gihugu, yose irayitsinda.

Mu mukino wa mbere wa gicuti wahuje izi mpande zombi tariki ya 13/6/2023, ikipe y’Igihugu yatsinze amanota 99 kuri 53, mu gihe kuri uyu wa Gatatu yayisubiriye amanota 93 kuri 67 (23-19, 28-21, 25-12 na 17-15).

Iyi mikino yombi ikaba yarakiniwe muri Gymnasium ya Lycée de Kigali ari naho iyi kipe yakoreraga imyitozo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *