Athlétisme: Umutoza w’Umunyarwanda yaguye mu mpanuka yahitanye nimero 1 ku Isi muri Marathon

0Shares

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 12 Gashyantare 2024, Umuryango mugari w’Imikino ngoramubiri ku Isi, wabyutse wumva inkuru y’incamugongo.

Ni inkuru y’urupfu rw’Umunyakenya, Kelvin Kiptum w’imyaka 24 wari nimero ya mbere mu gusiganwa intera ndende ku Isi (Marathon), witabye Imana azize Impanuka y’Imodoka.

Ntabwo yamuhitanye wenyine, kuko iyi Mpanuka yanaguyemo, Hakizimana Gervais, wari Umutoza we.

Kiptum yitabye Imana yari abitse umuhigo w’Isi wa Marathon, yakoreye i Chicago muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika mu Kwezi k’Ukwakira k’Umwaka ushize, ubwo yakoraga amateka yo kwiruka Marato ya Chicago mu gihe cy’Amasaha 2:00:35.

Icyo gihe yasize Umunyakenya mugenzi we, Eliud Kipchoge, amasegonda 35.

Nyuma y’urupfu rwa Kiptum, Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Imikino ngororamubiri ku Isi, Sebastian Coe, mu kababaro kenshi yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa X yahoze ari Twitter agira ati:“Yari umukinnyi udasanzwe. Asize umurage ntagereranwa uzahora wibukwa”.

Yunzemo agira ati:“Dutewe agahinda no kumva inkuru y’Urupfu rwa Kelvin Kiptum n’Umutoza we, Gervais Hakizimana. Yitabye Imana mu gihe agahigo yaciriye i Chicago kitegurwaga kwandikwa mu Gitabo cy’Isi cy’Uduhigo muri iki Cyumweru”.

Yasoje agira ati:“Umukinnyi udasanzwe, asize umurage ntagereranwa. Tuzagukumbura wowe n’Umutoza wawe”.

Mbere yo gukorera amateka i Chicago, Kiptum yabanje kwegukana Marato y’i Londre/London mu Bwongereza akoresheje amasaha 2:01.25.
Ibi bihe byamugize umukinnyi wa kabiri mu mateka y’iyi Marato.

Ni mu gihe kandi mu Kuboza kw’i 2022, abari i Valencia muri Esipanye nabo birahiriye uburyo yeretse Ubworo bw’Ikirenge bagenzi be.

Kiptum yitabye Imana ari umwe mu bakinnyi bari bahanzwe amaso mu Mikino Olempike yo mu Mpeshyi izabera mu Bufaransa uyu Mwaka.

Yari yitezweho kuzahangana na mugenzi we bahuje Igihugu, Kipchoge ufite Imyaka 39 y’Amavuko kuri ubu.

Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya hagati y’Umwaka w’i 2008 n’i 2013, yunamiye Kelvin Kiptum n’Umutoza we Hakizimana Gervais, abinyujije ku rubuga rwa X.

Yanditse agira ati:“Inkuru y’incamugongo y’Urupfu rwa Kelvin Kiptum na Hakizimana Gervais yaduciyemo igikuba. Kiptum yari umukinnyi w’Isi na Kenya muri rusange”.

“Nihanganishije Umuryango n’abamukundaga. By’umwihariko Umuryango we n’Umuryango w’Imikino ngororamubiri ku Isi. Igihugu cyacu kibuze Intwali nyayo”.

May be an image of 2 people and text
Kelvin Kiptum na Hakizimana Gervais, bitabye Imana mu Ijoro ryakeye bazize Impanuka y’Imodoka.
May be an image of car
May be an image of 1 person, ambulance and all-terrain vehicle
May be an image of 1 person, grass, road and tree

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *